Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu karere, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki 30 Ugushyingo aho yitabiriye igitaramo cya Charly na Nina bagiye kumurikamo Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.
Juliana Kanyomozi akigera i Kigali yabwiye Inyarwanda.com ko asanzwe azi aba bahanzikazi (Charly na Nina) kandi azi neza ko ari abahanga ati”Hari indirimbo zabo zicurangwa mu tubyiniro two muri Uganda harimo Owooma na Face to Face njya nzumva cyane ni abahanga ndabakurikira cyane.
REBA HANO JULIANA KANYOMOZI AKIGERA I KANOMBE
Charly na Nina bari mu myiteguro yo kumurika Album yabo ya mbere mu gitaramo kizaba tariki 1 Ukuboza 2017, kizagaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n'abandi bazaba baturutse hanze y'u Rwanda harimo; Juliana Kanyomozi, Geosteady bava muri Uganda ndetse na Big Farious. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000frw, 10000frw, 150000frw ku meza y’abantu umunani.
Juliana Kanyomozi ubwo yari ageze mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO