Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 ni bwo Butera Knowless na Bruce Melody bagaragaye mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda, aho bari kumwe n’abasore b’ibigango babacungira umutekano. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuza kumenya impamvu bahisemo gushaka abasore babacungira umutekano.
Butera Knowless yabajijwe niba kugendana n’umusore umucungira umutekano bivuze ko umutekano wabaye muke kuri kuri we maze abwira Inyarwanda.com ko uyu musore ari umuntu bakuranye yubaha kandi bakorana buri munsi atari uko ari igitaramo gusa. Butera Knowless yagize ati”Manu yarandeze ni umuntu ukorera muri Kina Music, twatangiranye urugendo kuva natangira umuziki ni umuntu nubaha…”
Bruce Melody n'umusore umucungira umutekano
Iki kibazo cyabajijwe nanone Bruce Melody muri iyi minsi wamaze gushyiraho umusore w’ibigango ushinzwe umutekano we maze uyu muhanzi abwira Inyarwanda.com ati”Urabona nyine tuba turi mu bitaramo hari igihe bishobora kuba ko umutekano waba muke ku bw'impanuka ngira ngo nirinde ko hari uwamputaza kubw'impanuka ariko si uko umutekano wa Bruce Melody wabaye mukeya.”
Knowless n'umusore umucungira umutekano
Ku bwa Bruce Melody ntabwo yigeze yifuza gushaka kuvuga umushahara aha uyu musore umucungira umutekano nubwo yemera ko amuhemba gusa ngo kubwe ntiyavuga umushahara amuhemba. Bruce Melody avuga ibi nyamara mu gihe Butera Knowless we ahamya ko umusore umucungira umutekano ari inshuti ye bakuranye kuva yakwinjira muri KINA Music.
TANGA IGITECYEREZO