Tour du Rwanda 2017: Bonaventure Uwizeyimana yegukanye Étape Nyamata-Rwamagana akoresheje amasaha 2h16m26'. Uyu mukinnyi akinira ikipe ya Benediction Club y'i Rubavu. Nyuma y'urugendo rwa Nyamata-Rwamagana rwari rufite intera ka km 93.2 (93.2 km), Areruya Joseph we yagumanye "Maillot Jaune" kuko arusha umukurikiye amasogonda 38
Abasiganwa bahagrutse saa yine n’igice biteganyijwe ko bagera I Rwamagana saa sita n’iminota 45’.
Areruya Joseph niwe ufite umwenda w’umuhondo yatwaye kuri uyu wa Kane ubwo isiganwa ryavaga i Musanze rigana I Nyamata ku ntera ya km 120.5 akaza kuhagera akoresheje 2h52’54” agahita awammbura Simon Pelaud kuko yamusize iminota 2’33”.
I Nyamata mu mujyi aho bahagarutse
Abakinnyi biyandikisha
Simon Pelaud yamaze kwamburwa umwenda w'umuhondo
Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda
Ndayisenga Valens umunyarwanda ukijira Tirol Cycling Team muri Autriche
Abafana ahirengeye umuhanda
Areruya Joseph niwe wahagurukanye umwenda w'umuhondo
DORE UKO MU NZIRA BIHAGAZE:
10H30': Abasiganwa barahagurutse biteganyijwe ko bazamuka udupando dutatu (3) turimo ako bagomba kuzamuka i Gahanga barangije km 19.9, ndetse bakaza kuzamuka kwa Lando bageze ku ntera ya km 25.7 na Muhazi ubwo bari bube bagenze km 72.9
LIVE REPORTING
10h38': Abakinnyi bari kumwe mu gikundi kirekire. Gusa abari imbere n'abari inyuma harimo 16".
10h58': Abasiganwa bari kwihuta mu gikundi kirimo Team Rwanda na Team Dimension Data. Intego bafite ni iyo kureba uwuza gucomoka akazamuka agapando kari i Gahanga ahatangirwa amanota ya mbere yo kuzamuka. Igikundi kiri imbere amasegonda 24".
11h08': Abasiganwa bamaze kuzamuka agasozi ka GAHANGA. Baramanuka Kicukiro Sonatube bakate mu gahanda k'amabuye bahinguka kwa Lando.
Abari imbere ni
1. K.Kiplagat
2.A. Van Engelen
3. N.Holler
11:23: Hagati y'abasiganwa 6 harimo intera y'1m00s
11:39: Yannick Lincoln wo mu birwa bya Mauritius yikuye mu irushanwa
11:43: Abasiganwa bageze ku Mulindi.
Abasiganwa bahuye n'akavura bageze Rugende
Abasiganwa i Kabuga bakiriwe n'abafana benshi batazitiwe n'imvura irimo kugwa
12:02: Hagati y'igikundi cy'abasiganwa 6 leaders harimo intera y'1m16s. Imvura yo ni nyinshi
12:23: Abasiganwa barimo guterera agapando ka nyuma ka etape y'uyu munsi. Mukanya baraba bageze i Rwamagana aho bari buzenguruke Km 6,5.
Intera iri hagati y'abasiganwa igeze ku masogonda 26
12:35: Abasiganwa 3: Holler, Van Engelen na Lagab bakurikiwe n'abasiganwa 3 babotsa igitutu nabo bakurikiwe n'igikundi. I Rwamagana biraba bitoroshye
Inkuru irambuye, irabageraho mukanya...
TANGA IGITECYEREZO