Eyob Metkel umunya-Erithrea ukinira Team Dimension Data for Qhubeka niwe watwaye agace ka Musanze-Nyamata kari ku ntera ya km 120.5 akoresheje amasaha abiri, iminota 52’ n’amasegonga 54’’. Areruya bakoresheje ibihe bingana binamufasha gusubirana umwenda w’umuhondo.
Areruya Joseph warushwaga umunota umwe na Simon Pelaud wari ufite “Maillot Jaune” kuva i Musanze, yaje gufashwa na Eyob Metkel bakinana binamufasha kwivuna Simon waje ku mwanya wa 33 akoresheje 2h55’27”.
Ibi bivuze ko Areruya Joseph ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange (General Classification) kuko hagati ye na Simon Pelaud harimo umunota umwe n’amasegonda 33” (1’33”).
Nyuma yo gusubirana umwambaro w’umuhondo, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko ashimira cyane Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data kuko yamufashije mu rugendo bityo akamutiza imbaraga zatumye basiga cyane Simon Pelaud bakanamwambura umwambaro w’icyubahiro. Yagize ati
Ndishimye cyane kuko uburyo nsubiranye uyu mwenda ariko nkaba ntakwibagirwa Eyob wamfashije cyane mu rugendo kuko imbaraga zanjye n’ize twazihurije hamwe bituma ngera inaha (Nyamata) nsiga cyane Simon Pelaud. Ni nayo mpamvu twahise twumvikana ko namuharira agatwara Etape.
Areruya w’imyaka 21 yavuze ko ku isiganwa ry’uyu wa Gatanu bagomba gukora cyane nk’ikipe kugira ngo intera imutije umwenda w’umuhondo itazavamo ahubwo ko igomba kwiyongera.
Ikigiye gukurikira ni ukurinda umwenda w’umuhondo kuko isiganwa risigaje igihe gito rikaba ryarangira, urumva ko dusabwa gukorana ubwenge cyane.- Areruya Joseph
Eyob Metkel yavuze ko gutwara agace ka Musanze-Nyamata ari ibintu byamushimishije cyane ariko ari ishema kuri Team Dimension Data kuko bakoreye hamwe kandi byatanze umusaruro no kuri Joseph Areruya. Yagize ati
Nka Dimension Data turi imbere cyane kuko ubufatanye bwacu bwatanze umusaruro bikanagera kuri Joseph Areruya dukinana. Ubu icyo tugomba gukora ni ugukomeza umurego kugira ngo dufashe Areruya Joseph atazongera kwamburwa umwenda w’umuhondo...
Mu gutanga ibihembo; Areruya Joseph yahembwe nk'uwatwaye agace (Stage Winner), umunyarwanda ndetse n'umunyafurika witwaye neza. Edward Greene ukinira Lowestlates niwe wahembwe nk'umukinnyi wazamutse neza mu gihe Ebrahim Redwane yahembwe nk'uwagaragaje guhatana cyane.
Dore abakinnyi 1o babaye aba mbere muri Musanze-Nyamata:
1.Eyob Metkel: 2h52’54”
2.Areruya Joseph: 2h52’54”
3.Nsengimana Jean Bosco: 2h53’23”
4.Kangangi Suleiman: 2h53’49”
5.Patrick Byukusenge: 2h55’09”
6.Main Kent: 2h55’09”
7.Kipkemboi Salim: 2h555’27”
8.Mebrahtom Natnael: 2h55’27”
9.Holler Nicodemus: 2h55’27”
10.Valentin Goudin: 2h55’27”
Abakinnyi 10 ku rutonde rusange:
1.Areruya Joseph: 13h07’41”
2.Eyob Metkel: 13h08’19”
3.Kangangi Suleiman: 13h08’57”
4.Simon Pelaud: 13h08’57”
5.Nsengimana Jean Bosco: 13h09’14”
6.Patrick Byukusenge : 13h09’25”
7.Ndayisenga Valens: 13h10’21”
8.Tesfom Okbamariam: 13h10’31”
9.Munyaneza Didier: 13h10’43”
10.Jeannnes Mathieu: 13h10’43”
Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC
Eyob Metkel niwe wageze i Nyamata ari imbere n'ubwo anganya ibihe (2h52'54")
Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza
Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data
Eyob Metkel anyanyagiza "Champagne" i Nyamata
Eyob Metkael akinana na Areruya Joseph muri Team Dimension Data
Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bishimira umusaruro
Byukusenge Patrick yaje ari uwa 5
Areruya Joseph (Ibumoso) na Eyob Metkel (iburyo) begeranye ku murongo
Eyob Metkel yishimira kugera i Nyamata
Eyob Metkel
Abafana i Nyamata
Agasozi ka Karumuna i Bugesera
Abafana Nyabugogo
Abafana bambaye amabara ya SKOL
Abafana hejuru y'imodoka
Agasozi ka Gako
Umwana udatinya izuba
Umukino w'amagare usanga abafana aho bari
Ku murenge wa Rusiga
Abana bitegeye abakinnyi
Abakinnyi 68 nibo bahagurutse i Musanze bagana i Nyamata
Abakinnyi bagomba guhaguruka i Nyamata bagana i Rwamagana kuri uyu wa Gatanu
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO