Ndikumana Hamad Katauti yabaye myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, uyu yatabarutse mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, byari byitezwe ko uwahoze ari umufasha we banabyaranye umwana w’umuhungu aza kumushyingura azanye n’umwana we icyakora ibi bihabanye n’ibyabaye.
Hari bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, byari byatangaje ko Oprah yaba yari yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 aho yaba yari yaje gushyingura Katauti bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bakanabyarana umwana. Ibi gusa byanyomojwe n’umusore wabanaga na Katauti Hamad mu nzu ndetse akaba n’umuvandimwe we wabwiye Inyarwanda.com ko Oprah atigeze agera mu Rwanda nk'uko byari byavuzwe.
Uyu musore wabanaga na Katauti witwa Sule akaba umuvandimwe we yabwiye Inyarwanda.com ati” Oprah ntabwo yaje, nta na gahunda yo kuza yari afite, abari bafite gahunda ni mama we wagombaga kuzana umwana wa Katauti icyakora bitewe n’ibibazo by’ibyangombwa ntibyakunze ko baza gusa bo turi kuvugana bambwiye ko byanze bikunze bari buze.” Uyu musore yakomeje abwira Inyarwanda ko Oprah atigeze amuvugisha cyangwa ngo agaragaze ko ari buze mu Rwanda ati “ Nk'uko nabibabwiye uwo twavuganye ni mama wa Oprah…”
Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya Oprah bari barabyaranye umwana
Uyu musore wari usanzwe abana na Katauti yabwiye Inyarwanda.com ko igihe cyose mama wa Oprah n’umwana wa Katauti bagerera mu Rwanda ari bumenyeshe ubwanditsi bwa Inyarwanda cyane ko bamwijeje ko bagomba kuzaza.
Irene Uwoya Oprah na Hamad Ndikumana Katauti, bakoze ubukwe kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu mujyi wa Dar es Salaam icyakora nanone Uwoya (uzwi nka Oprah) aheruka gusezerana bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo.
TANGA IGITECYEREZO