Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 abahatanira ikamba rya Miss Earth 2017 bakoze irushanwa ryo kwerekana umwambaro uranga umuco w’igihugu baturukamo (National Costume Competition), irushanwa abarushanwaga bahatanye hakurikijwe imigabane baturukamo.
Muri iri rushanwa Miss Uwase Honorine Igisabo yaserutse yambaye umukenyero n’akantu kameze nk’urugori yatamirije mu mutwe, icyakora umwambaro we ntiwabashije gutsinda kuko abegukanye imidari ni Miss Ghana wegukanye umudari wa Zahabu, Miss Angola wegukanye umudari wa Silver na Miss Cameroon wegukanye umudari wa Bronze. Usibye ibyo bihembo, muri ibi birori hatangajwe ibindi byiciro aba bakobwa bahataniramo nkuko tugiye kubigaragaza hatanzwe ibihembo bitanu byose gusa Uwase Honorine Igisabo aburamo na kimwe.
Uwase Honorine Igisabo ni uku yaserutse
Miss Photogenic (Nyampinga uberwa n’amafoto)
Iki ni igihembo cyari kigenewe ba Nyampinga baberwa n’amafoto (Miss Photogenic). Abo bakaba baratowe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter. Ubwo batorwaga, Uwase Hirwa Honorine ntiyabashije no kugera muri 15 mu gihe hahembwe Miss Vietnam wabonye umudari wa Zahabu, Miss Colombia wabonye umudari wa Silver, Miss Venezuela wabonye umudari wa Bronze.
Miss Friendship (Nyampinga uzi kubana neza)
Undi mudari watanzwe wari ugenewe Nyampinga uzi kubana neza n’abandi (Miss Friendship) uyu akaba ari umukobwa wabanye neza n’abandi mu gihe bamaze muri aya marushanwa ari kubera muri Philippines, aha naho Uwase Honorine ntiyigeze abasha kwegukana umudari no mu itsinda rye cyane ko abakobwa bahembwaga hagendewe ku matsinda barimo. Miss Igisabo yari ari mu itsinda rya gatatu, aho ibihembo byegukanywe na Miss Tonga wegukanye umudari wa Zahabu, Miss Switzerland wegukanye umudari wa Silver, Miss India wegukanye umudari wa Bronze.
Miss Earth Worrior (Nyampinga ufite imishinga myiza irengera ibidukikije)
Uwase Honorine ntabwo yabashije kwegukana igihembo muri iki cyiciro, cyane ko umudari umwe rukumbi wagombaga gutangwa wegukanywe na Miss Vietnam.
Best Eco-Video (Nyampinga bagaragaje video nziza zigaragaza ibyiza bitatse isi no kurengera ibidukikije)
Aha naho Miss Uwase Honorine Igisabo nta mudari yabonye kuko imidari yagukanywe na Miss Puerto Rico wegukanye umudari wa Zahabu, Miss Mongolia wegukanye umudari wa Silver na Miss Cameroon wegukanye umudari wa Bronze. Ibi ni bimwe mu bihembo bitangwa mu irushanwa ribura iminsi mike ngo rirangire ari nabwo hazamenyekana uryegukanye akaba Miss Earth 2017, ikamba rizatangirwa mu birori bizabera muri Philippines ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017.
TANGA IGITECYEREZO