Itsinda rya Charly na Nina riri mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’ izamurikwa mu Ukuboza.
Mu minsi ishize aba bahanzikazi batangaje ko Juliana Kanyomozi ariwe muhanzi watumiwe muri iki gitaramo, icyakora n'ubwo imyiteguro irimbanyije benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika bibazaga icyo bizasaba kwitabira iki gitaramo cyo kumurika Album y’aba bahanzikazi.
Nk'uko bigaragara ku byapa byamamaza igitaramo cy’aba bahanzi ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo azaba ari 5000frw, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi icumi mu gihe abantu umunani bazaba bashaka kwicarana ku meza amwe mu manya y’icyubahiro ari 150. 000frw.
Iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2017, ibi buvuga ko hasigaye byibuza ukwezi kurengaho iminsi mbarwa ngo kibe.
TANGA IGITECYEREZO