Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC avuga ko Nshuti Innocent rutahizamu w’iyi kipe yari ahagaze neza mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 ariko kuri ubu akaba abona asa naho yamaze kwitakariza icyizere.
Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari amaze gutsindwa na Kiyovu Sport igitego 1-0 kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona, ni bwo Jimmy Mulisa yavuze ko agomba kureba neza icyo yafasha uyu mwana ukiri muto kugira ngo agaruke mu bihe bye kuko ngo ni we acungiraho. Jimmy Mulisa yagize ati:
Biragoye..Ngira ngo saison ishize nagiye mbibabwira yuko ikibazo dufite ni imbere y’izamu ariko ngira ngo tujya kurangiza shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, hari ukuntu Nshuti yageze aho arabikora ariko urabona ko ubu….Birashoboka yuko ari kubura kwiyizera ariko njyewe nk’umutoza nzakomeza kumufasha kuko ni we rutahizamu dufite bityo turebe uko twakwikura mu kibazo dufite.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO NA JIMMY MULISA
Jimmy Mulisa kandi avuga ko ikintu cyabagoye ari uko ubwo Kiyovu Sport yari imaze kubona igitego ku munota wa 32’, bahise bakina basubira inyuma biba akazi katoroshye ku bakinnyi ba APR FC ku kuba bakwishyura igitego.
Nshuti Innocent ashakira umupira hejuru
Muri uyu mukino, Jimmy Mulisa wari ufite Twizerimana Martin na Nshimiyimana Imran hagati, Bizimana Djihad abakina imbere, yaje kubihindura akuramo Twizerimana Martin Fabrice wahoze muri SC Kiyovu ashyiramo Twizerimana Onesme bityo Bizimana Djihad asubira inyuma gufatanya na Nshimiyimana Imran nawe waje kuvamo agasimburwa na Buteera Andrew.
Nshuti Innocent abura inzira kwa Habamahoro Vincent
Nshuti Innocent akurikiye Mbogo Ali
TANGA IGITECYEREZO