Kigali

MINISPOC yemeje ko Antoine Hey watozaga Amavubi yataye akazi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2017 19:45
0


Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) kuri ubu iravuga ko nubwo u Rwanda rufite gahunda y’imikino mpuzamahanga iri imbere, iravuga ko Antoine Hey watozaga Amavubi kuri ubu abarwa nk’umukozi wataye akazi kuko FERWAFA yamwandikiye imusaba kugaruka akanga gusubiza.



Aganira n’abanyamakuru, Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yavuze ko FERWAFA yabatangarije ko bandikiye Antoine Hey bamusaba kugaruka ku kazi ariko kugeza ubu ngo ntarasubiza ibaruwa bamwoherereje.

“Umutoza Antoine Hey avuga ko ari mu Budage. Ndumva na FERWAFA yaramwandikiye bamusaba kugaruka ku kazi. Gusa hari iminsi iba igomba kugera, niba yarayirengeje atari ku kazi, ubwo aba adahari”. Bungingo Emmanuel

Bugingo kandi avuga ko mu gihe iminsi iteganyijwe yarenga hazabaho kureba icyakorwa kuko yanagiye atabifitiye uburenganzira nk’umukozi ufite ibyo aba yarumvikanye n’abakoresha.

Ku bijyanye no kuba u Rwanda ruzakina na Kenya mu mukino wa gishuti mbere yo guhura na Ethiopia mu rugamba rwo gushaka itike ya CHAN 2018, Bugingo yavuze ko byose bikiri mu magambo bitarajya mu nyandiko.

“FERWAFA yarabivuze ariko amatariki Kenya yifuzaga ko bakiniraho basanze bishobora guhurirana n’iy’umukino w’u Rwanda na Ethiopia. Byari bitarasobanuka neza”. Bugingo

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC 

Antoine Hey aheruka mu Rwanda atsinda Uganda Cranes ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2018. Gusa ibi bitego ntabwo byatanze itike kuko umukino ubanza Uganda yari yanyagiye u Rwanda ibitego 3-0.

U Rwanda rwari rwageze mu ijonjora rya nyuma rukuyemo Tanzania kuko umukino ubanza baguye miswi banganya igitego 1-1 mbere yo kunganya 0-0 kuri sitade ya Kigali.

Antoine Hey yibereye mu Budage

Antoine Hey yibereye mu Budage 

Antoine Hey kandi yatsinzwe na Republique Centre Afrique mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroon. U Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND