Ubusanzwe abantu bakunda kwitukuza bakunda gukoresha amavuta arimo ibyo bita hydroquinone, akaba afite ingaruka nyinshi ku mubiri kuko azwiho kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma ucika intege ntubashe gukora akazi kawo ku kurwanya abanzi bawo
Icyo gihe rero iyo umubiri ucitse intege ba banzi barawica ugahindana ari nako uhindura ibara,aho bikomerera rero nuko iyo haramutse habayeho ikibazo cyo kugira impanuka bigasaba ko kwa muganga bakudoda, ntibipfa gukunda kuko umubiri uwa warangiritse bikomeye
Aha wakwibaza uti ese hydrocquinone ni iki?
Biragoye kubisobanura mu rurimi rw’ikinyarwanda ariko ngo ni imwe mu miti ituma melane ibuza uruhu gukora akazi karwo
Mbibutse kandi ko iyi melanine tuvuga ariyo ituma abirabura tugira uruhu rwirabura ni nayo itanga ibara ry’imboni y’ijisho, melanine kandi niyo iturinda imirasire y’izuba izwiho gushajisha uruhu rwacu ndetse no gutanga ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu nkuko urubuga santé medicine rubisobanura
Aho iyi miti cyangwa produit yitwa hydroquinone ibera mibi rero ngo nuko igera mu mubiri igahagarika za melanine noneho bigatuma uruhu rweruruka ari naho usanga umuntu wirabura agenda akaba inzobe ukaba utapfa kumenya ko yigeze kwirabura
Hydroquinone nubwo dukunda kuyisanga mu mavuta, ariko ngo ni uburozi bukomeye cyane kuko ikoreshwa mu ihanagurwa ry’amafoto, mu ikorwa ry’impapuro ndetse no mu ikorwa ry’ama tentile ashyirwa mu misatsi y’abagore
Abahanga batandukanye mu by’uruhu bavuga ko Hydroquinone iyo imaze kwangiza uruhu iragenda ikagera no mu mwijima ku buryo ishobora gutera kanseri
Urubuga santé medicine ruvuga ko ikindi kintu gikomeye ku bantu bakunda gukoresha amavuta arimo Hydroquinone ngo imitekerereze yabo iragabanuka ku buryo umuntu wari uzi indimi nyinshi atakaza ubushobozi bwo kuzimenya akazibagirwa mu gihe gito bitewe n’uko Hydroquinone iba yageze ku gice cy’ubwonko gishinzwe ibijyanye n’indimi
Niba ugikunze kwisiga amavuta arimo Hydroquinone zirikana ibi
Menya ko nukomereka ku ruhu bizagorana kukudoda cyangwa se igisebe cyawe kikaba umufunzo bitewe n’uko kidapfa gukira
Menya ko ushobora kurwara kanseri y’uruhu igihe icyo ari cyo cyose
Ku bitera inshinge zirimo Hydroquinone,baba bafite ibyago byo kurwara umutima bitewe n’uko iyo miti itembera mu maraso bikagera no ku mutima ari byo bishobora kugutera umuvuduko w’amaraso ukabije
Ku rwego mpuzamahanga, amavuta arimo Hydroquinone yarabujijwe ndetse no mu Rwanda ntibyemewe kuyacuruza
Nyuma yo kumva ingaruka zo kwitukuza, urashaka kubireka? Dore ibyagufasha
Kubera ko iyo umuntu amaze kumenya ingaruka zabyo ahita yihutira kubireka ariko agahura n’ingaruka zo gukweduka k’uruhu no kurwara ibiheri byinshi mu maso, ni byiza ko ukurikiza izi nama zirimo:
Gufata umuhondo w’igi ry’irinyarwanda ukawuvanga n’ikiyiko cy’ubuki ukabyisiga mu maso mbere yuko ujya kuryama, ukaza kubikuraho mu gitondo ugiye gukaraba, iyo ubikoze mu gihe kitari gito uruhu rwawe rugenda rumenyera rugasubira gsa nk’uko rwasaga ndetse na bya biheri ntibize umusubirizo
Src: santé medecine
TANGA IGITECYEREZO