Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze indirimbo 'Binkolera' Sheebah Karungi umugandekazi yakoranye na The Ben. Kuri ubu uyu muhanzikazi wo muri Uganda yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo.
Hari hashize iminsi mike, hasohotse indirimbo 'Binkolera' umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda yakoranye na The Ben. Iyi ndirimbo bakoranye yarakunzwe icyakora amashusho yayo byavugwaga ko yafatiwe muri Afurika y'Epfo akomeza gutinda kugera hanze
The Ben na Sheebah mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Ku buryo butunguranye Sheebah Karungi umuhanzikazi wo muri Uganda yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017. Amashusho y'iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa n'umusore uzwiho ubuhanga ndetse usanzwe ukorera abahanzi bakomeye muri Afurika witwa Justin Campos.
The Ben yakoranye iyi ndirimbo na Sheebah nyuma y'izindi yakoze zigakundwa na benshi, iheruka ni 'Habibi' n'ubu igikunzwe na benshi
TANGA IGITECYEREZO