Kigali

Akon ayoboye urutonde rw’Abahanzi 5 bakomoka muri Afrika bakize cyane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/10/2017 20:27
3


Kimwe n’indi myuga yose, kuririmba nabyo hari abo byagejeje ku rwego rwo hejuru bavamo abakire bakomeye ku mugabane wa Afurika. Aba ni abahanzi 5 ba mbere bakize muri Afrika muri uyu mwaka wa 2017 nk’uko tubikesha www.trace.tv



Kimwe n’indi myuga yose, kuririmba nabyo hari abo byagejeje ku rwego rwo hejuru bavamo abakire bakoemeye ku mugabane wa Afurika. Aba ni abahanzi 5 ba mbere bakize muri Afrika muri uyu mwaka wa 2017 nk’uko tubikesha www.trace.tv

1. Akon
Image result for Akon well dressed
Yitwa Aliaume Damala Badara AKON Thiam, yavutse ku itariki 16 Mata, 1973. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo unakora business ku giti cye. Akon ni Umunyasenegale wavukiye muri Amerika. Mu muziki we, Akon yagurishije imizingo ya Album irenga Milliyoni 35 ku rwego mpuzamahanga, yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye harimo Grammy Award 5, yagaragaye kuri Billboard inshuro 45 ndetse indirimbo  ze zirenze 100 zikinwa cyane zikanamwinjiriza akayabo k’amadorali bituma aza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nk’uko Forbes Africa ibigaragaza.

2. Black Coffee
Image result for Black Coffee artistNi  Nkosinathi Maphumulo, yavukiye muri Afrika y’Epfo. Ni umwe mu bahanzi batsindiye ibihembo byinshi bitandukanye, yakunze gukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki inzwi nka KwaZulu-Natal (KZN). Black Coffee, yageze kuri byinshi akesha umuziki we kuko byanamufashije kwiga umuziki, ariyubakira, ndetse yanashinze ishuri ryigisha umuziki muri KZN.

3. Don Jazzy
Image result for Don Jazzy
Amazina ye asanzwe ni Michael Collins Ajereh, ni uwo muri Nigeriya, yamenyekanye nka Don Jazzy, yatangiye umuziki kera akiri umwana aririmba mu rusengero, mbere y’uko yerekeza mu Bwongereza aho yagiye gukomereza umwuga we ndetse yanahagiriye amahirwe araguka bikomeye. Ku rutondo rw’abahanzi bakize muri Afurika aza ku mwanya wa 3.

4. Wizkid
Image result for Wizkid
Ubusanzwe Wizkid, ni Uwo muri Nigeriya, ukunze gufatwa nk’umwami w’uruhando rwa muzika muri Afurika. Yatsindiye ibihembo bitandukanye bya Grammy Award, ndetse bimwe mu byamamare bikunze kugaragara biri kubyina indirimbo ze. Aha twavuga nka Alicia Keys n’umugabo we, Swizz Beatz baherutse gushyira ku rubuga rwa Instagram ya Keys amashusho bari kubyina indirimbo ya Wizkid yise ‘Ojuelegba and Caro’ akayiherekeresha amagambo agira ati “Iyi ndirimbo iranshimisha”.
Bidatinze, Kylie Jenner nawe yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Snapchat ari kubyina indirimbo ya Wizkid, ndetse anashimangirako Wizkid ari umwe mu byamamare bikunzwe kandi bikize byo muri Afrika.

5. Davido

Nk’uko we ubwe Davido akunze kubitangaza, yamenyekanye cyane mu myaka itanu gusa. Ni umuhanzi ukomoka muri Nigeriya, akenshi avugako, P-Square na D’Banj aribo bamuteye imbaraga ndetse bakanamufasha kubonako byose bishoboka. Mu mwaka w’2012 niho yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze umuzingo w’imdirimbo ze/ Album yise “Omo Baba Olowo”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    kibungokubahanzi
  • Munyaneza Modeste 7 years ago
    Mbega noneho zampanga kubera amatiku abana batanjyiye kuzirusha amafaranga peeeee
  • legendary7 years ago
    Muratubeshya kabisa mwibagiwe ba yousouf n dour, P square mudushiriramo abana batagiye umuziki ejo bundi hahah



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND