Umuhanzi Israel Mbonyi yakuye isomo mu giterane ‘Gisenyi Miracle Festival’ kimaze iminsi itatu kibera mu karere ka Rubavu. Iki giterane cyosojwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.
Ni igiterane cyateguriwe umunyamerikakazi Jennifer Wilde, gitegurwa n’umuryango Baho Global Mission ku bufatanye na mpuzamatorero yo mu karere ka Rubavu. Iki giterane kitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Theo Bosebabireba, Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Theo Bosobabireba, Stella Manishimwe, Guy Badibanga, Pastor Mugabo Venuste n’abandi barimo Christine Shusho wo muri Tanzania.
Israel Mbonyi yaririmbye ku munsi wa nyuma w’iki giterane ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 aho yari kumwe n’abaririmbyi be ndetse n’abacuranzi be. Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye n’imbaga y’abantu bitabiriye iki giterane na cyane ko bwa ubwa mbere ataramiye muri aka karere. Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zigize album ya mbere, anaririmba indirimbo ze nshya nyuma yo kubisabwa na bamwe mu bari muri iki giterane.
Iki giterane cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru
Muri iki giterane, abantu benshi bakiriye agakiza, abandi bakira indwara zitandukanye nkuko bagiye babitangamo ubuhamya. Mu minsi ibanza ni ukuvuga ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu, Theo Bosebabireba ni we muhanzi wishimiwe cyane i Rubavu, abantu bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze badaterwa, ibintu byagaragaje ko uyu muhanzi yubatse izina mu buryo bukomeye. Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ari nawo munsi wa nyuma w'iki giterane, Israel Mbonyi ni bwo yaririmbye, abantu benshi cyane bamugaragariza ko bafashwa mu buryo bukomeye n'indirimbo ze dore ko baziririmbaga badategwa.
Israel Mbonyi yahakuye isomo
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko yishimiye cyane kuririmbira abanya Rubavu, gusa ngo yahakuye isomo. Abajijwe isomo yahakuye iryo ari ryo, yadutangarije ko iki giterane cyamweretse ko ivugabutumwa ryo hanze y'insengero rikenewe cyane. Ikindi ngo nuko byamweretse ko no mu ntara (hanze ya Kigali) naho hakenewe kuvugwa ubutumwa bwiza kandi bugafata bugashinga imizi. Yunzemo ko mu nzozi afite mu gihe kiri imbere ari ukujya akora ibitaramo byagutse akabikorera mu ntara. Yagize ati:
Igiterane cyari kimeze neza. Nubwo ntabashije kubona akanya gahagije ko gutaramira abanya Rubavu ariko byansigiye icyifuzo cy'uko nimbona uburyo nzajya gutaramayo mfite umwanya uhagije. Byanyeretse ko uretse muri Kigali gusa, hari n'ahandi henshi twabasha kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi bugafata bugashinga imizi.
Israel Mbonyi imbere y'abantu ibihumbi n'ibihumbi bari mu giterane
Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri 'Intashyo'
Twabibutsa ko Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.
Hamanutse ubuhanuzi ku Rwanda bwanyuze muri Ev Jennifer Wilde
Ev Jennifer Wilde umunyamerikakazi wateguriwe iki giterane kibanziriza ibindi bikomeye bizaba umwaka utaha wa 2018 bizabera muri Afrika yose, ibitaramo byiswe 'One-God,One-day,One Africa yahanuriye u Rwanda ko nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda. Yasabiye umugisha abanyarwanda bose kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku bayobozi b'inzego z'ibanze. Yasengeye inzego zose z'ubuyobozi, abasabira amahoro n'ubwenge biva ku Mana. Uyu Jennifer Wilde aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko akunda cyane u Rwanda, igihugu avuga ko ari cyiza cyane muri Afrika, akaba afata u Rwanda nk'igihugu cye cya kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cye cy'amavuko. Kuri we asanga u Rwanda ari igihugu Afrika yose ikwiye gufatiraho icyitegererezo.
REBA AMAFOTO
Ku munsi wa mbere
Ev Jennifer Wilde yagiye i Rubavu muri iyi ndege
Ubwo Ev Jennifer Wilde yavaga mu ndege
Theo Bosebabireba ari mu bakiriye Jennifer Wilde i Rubavu
Ev Jennifer Wilde ati "U Rwanda ni igihugu cyiza cyane muri Afrika yose"
Mu gutangira igiterane habanje kubaho akarasisi
Aime Uwimana yahesheje umugisha abari muri iki giterane
Jennifer Wilde yigisha ijambo ry'Imana
Ibitangaza byarakoretse, bamwe bakize indwara abandi barabohoka
Liliane Kabaganza mu giterane Gisenyi Miracle Festival
Theo Bosebabireba na Pastor Mugabo Venuste
Theo Bosebabireba yagaragarijwe ko akunzwe cyane
Christine Shusho, Aline Gahongayire na Liliane Kabaganza
Aline aganira na Kabaganza
Christine Shusho i Rubavu
Ev Jennifer Wilde yafashijwe cyane n'indirimbo za Christine Shusho
Israel Mbonyi
Twarayisenze Eric watombole moto nawe yari mu giterane nk'abandi
Israel Mbonyi hamwe n'abaririmbyi be
Umunsi umwe habaga hari abantu basaga ibihumbi 10
Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze
Moto yatombowe
Pastor Baho Isaie umuhuzabikorwa w'igiterane
Twarayisenze Eric yasekewe n'amahirwe atombola moto
Meya wa Rubavu Murenzi Janvier ni we washyikirije Twarayisenze moto yatomboye
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA W'IGITERANE GISENYI MIRACLE FESTIVAL
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba & Nsengiyumva Rene Hubert
TANGA IGITECYEREZO