Muri iyi minsi Mani Martin yatangiye ibitaramo byo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’ ibitaramo bizazenguruka ibice binyuranye by’igihugu bigasorezwa i Kigali. Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake kubera ukuntu aririmba, Live nyuma yo kuva i Huye yakomereje ibitaramo bye mu karere ka Musanze.
Iki gitaramo Mani Martin yakoreye i Musanze cyabereye mu kabyiniro ka ‘Mukungwa River Side’,kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017. Ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe maze nawe nk'uko byari byitezwe ashimisha abakunzi be mu muziki wa Live. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo n’iza cyera yahereyeho muri muzika ari nako aririmba iziri kuri Album ye nshya.
REBA HANO AGACE GATO KUKO BYARI BYIFASHE I MUSANZE
Mani Martin yataramiye abari bitabiriye igitaramo cye aho yafashijwe n’abahanzi bari mu itsinda rya ‘Yemba Voice’, Marina ndetse n’abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo. Nyuma yo gusoza iki gitaramo cya Musanze, Mani Martin arerekeza i Rusizi aho anavuka kuri uyu wa Gatandatu Tariki 21 Ukwakira 2017, nyuma y'aha hose akazasoreze i Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017.
REBA AMAFOTO:
Imyambarire ya Marina yatunguye abafana i Musanze gusa bamweretse urukundo
Itsinda rya Yemba Voice riri gufasha Mani Martin
Mani Martin yashimishije abakunzi be
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda ltd
TANGA IGITECYEREZO