Eddie Mico ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakoze mu nganzo ahimba indirimbo 'Mama' yatuye abamama bose ku isi mu rwego rwo kubashimira kwitanga bagira n’urukundo ruhebuje bagaragariza abana babo n’abandi bantu banyuranye.
Eddie Mco yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye ‘Mama’ ari indirimbo idasanzwe kuri we kuko hari umuntu wamuteye kuyandika, gusa akaba yayituye abamama bose ku isi n'abandi bafite abo bareberera mu buzima busanzwe.
UMVA HANO MAMA INDIRIMBO NSHYA YA EDDIE MICO
Eddie Mico yavuze ko aba mama ari abantu bo gushimirwa cyane kubw’umutima w’urukundo bagira. Eddie Mico ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse akaba yibitseho igikombe cya Groove Awards yaherewe muri Kenya mu myaka ishize nk’umuhanzi wo mu Rwanda wari uhagaze neza mu muziki.
Umuhanzi Eddie Mico yageneye impano aba mama
UMVA HANO MAMA INDIRIMBO NSHYA YA EDDIE MICO
TANGA IGITECYEREZO