Muri iyi minsi havuzwe inkuru y’uko Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys afite umukunzi wari utaramenyekana akaba atuye mu Busuwisi, kugeza ubu hamaze kumenyekana uyu mukunzi mushya wa Nizzo akaba ari umucuruzikazi wibera mu Busuwisi.
Nizzo akundanye na Nisingizwe Solange nyuma yo gutandukana na Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa bakaba baratandukanye mu minsi ishize, gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Nizzo n’uyu mukunzi we mushya bamaze hafi imyaka ibiri bakundana urukundo bagize ibanga.
Bamwe mu nshuti za hafi za Nizzo babwiye Inyarwanda.com ko aba bombi nyuma y’igihe bamaze bakundana mu ibanga mu minsi iri imbere bari gutegura kuba barushinga bakabana nk’umugore n’umugabo.
REBA HANO AMAFOTO Y’UMUKUNZI MUSHYA WA NIZZO:
Nisingizwe Solange umukunzi mushya wa Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys
TANGA IGITECYEREZO