Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys agomba gukora ubukwe. Mbere y’amasaha make ngo akore ubukwe Safi yahaye ikiganiro Inyarwanda.com atangaza aho imyiteguro igeze anatangaza uwo asigiye igifunguzo.
Safi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko imyiteguro imeze neza kuri ubu ameze neza. Abajijwe ikintu yumva afitiye amatsiko, Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko yumva afite amatsiko yo kubona abantu bateranye batashye ubukwe. Uyu muhanzi watangaje ko azaba yambitswe n’umunyamideri Moses yabwiye umunyamakuru ko yiteguye ijana ku rindi.
Rwasa niwe usigiwe iki gifunguzo
Uyu muhanzi yabajijwe umuntu yumva yasigira igifunguzo, yisekera agira ati”Igifunguzo njye nagisigiwe na Riderman, icyakora njye kuri iyi nshuro ngisigiye Rwasa, Denis.” Rwasa wasigiwe igifuzo na Safi Madiba asanzwe ari umukinnyi wa Filime.
TANGA IGITECYEREZO