Kigali

Riderman umaze iminsi yarabuze agiye kuzanira abafana be Mixtape

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/09/2017 15:14
1


Umwe mu baraperi ba kizigenza mu muziki nyarwanda Riderman amaze iminsi abafana be batamubona cyane ariko bashonje bahishiwe kuko uyu muhanzi agiye kumurika mixtape mu mezi 3 ari imbere.



Riderman yatangarije INYARWANDA ko iyi mixtape yise FILIME izaba igizwe n’indirimbo zitandukanye zikozwe mu ngoma (beats) z’indirimbo z’abandi. Ibi bishobora gutuma wibaza niba Riderman atagiye gushishura ariko ubu buryo burasanzwe mu njyana ya Hip Hop ndetse n’abandi bahanzi bakomeye ku isi bagiye bafite za Mixtapes.

Imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Mixtape Riderman azamurikira abakunzi be mu Kuboza ni ‘All The Way Up’. Riderman akomeje gushyira hanze indirimbo zizagaragara kuri iyi mixtape ndetse kuri uyu wa 6 akaba azashyira hanze indirimbo yise ‘Inyuguti ya R’. Yagize ati ”Ubu mpugiye kuri MIXTAPE yanjye izaba yitwa FILIME, nkaba nzayishyira kumugaragaro mukwa 12- 2017 kuri Petit stade.”

Riderman

Riderman azamurikira abakunzi be Mixtape kuri Noheli

Zimwe mundirimbo zizaba ziri kuri iyi  mixtape yitwa FILIME Harimo:

1.Ndacyabakunda

2.Uburyohe

3.Kadage

4.Inyuguti ya R

5.Cumu Ritica

6.Ziramoka

7.Ntiziryana

Riderman ni umwe mu bahanzi nyarwanda babashije gukora alubumu nyinshi ndetse akenshi azwiho kuzuza sitade mu gihe yamuritse alubumu ze, ibintu bigoye cyane kuri benshi mu bandi bahanzi bagerageza gukoresha Petit Stade mu bitaramo bitandukanye. Ubu amaze kugira alubumu 7 iyi mixtape ikaba ije yiyongera kuri zo.

Niyonkuru Eric 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Hhhhhh ariko ye, ngo mixtape



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND