Nk’uko tujya tubyizeza abakunzi bacu, tujya tunyarukira hirya no hino tukaganira n’abahanzi mu rwego rwo kumenya ibyo baba bahugiyemo, twagiranye ikiganiro n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mugabe Assiel atuganirira ku mishanga ari gukora muri iyi minsi ijyanye n’Umurimo w’Imana.
Mugabe Assiel usanzwe ari umwalimu muri kaminuza ya IPRC Kigali, uyu akaba amaze gutera imbere mu ndirimbo zihimbaza Imana yatangarije Inyarwanda.com byinshi ku mishinga afite muri uyu mwaka. Mu mishinga afite harimo gukora indirimbo nshya, gutunganya album ye ya gatatu ndetse yavuze ko hari n'indirimbo azakorana n'umuhanzi ukomeye muri Congo. Yagize ati:
Icya mbere mu minsi ishize nari ndi kugerageza kurangiza album yanjye ya gatatu nise URI UMWAMI WANJYE kandi yararangiye, ubu hakaba hakurikiyeho imirimo yo kuyimurikira rubanda mu gihe kiri imbere. Icya kabiri kirebana n’imyiteguro y’igitaramo cya Randy & Sandy (Abanyamerika)bakoreye mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’Itorero ryacu rya Methodiste Libre ndetse n’undi mushinga w’igitaramo kinini dufitanye bazakorera mu Rwanda nibagaruka nzababwira nibamara gutangaza igihe muri 2019.
Umuhanzi Mugabe Assiel
Mugabe Assiel yakomeje agira ati: "Icya gatatu ni umushinga w’indirimbo (collabo) mfitanye n’umukongomani uba muri Kenya Lukogo Jean Jaques tuzakora mu mpera z’uku kwezi kwa 9 hano i Kigali. Icya nyuma ni Video y’indirimbo “URI UMWAMI WANJYE” natangiye gukoraho izasohoka mu kwezi gutaha kwa 10 n’ibikorwa bizayikurikira. Si ibyo gusa kuko nagiye nitabira ubutumire bwo kuririmba mu bitaramo mu biterane bitandukanye haba muri Kigali cyangwa se hanze yayo kandi bikagenda neza.Ndashima Imana ko iri kunshyigikira ndetse n’ubutumwa buri muri iyi album bukaba butangiye kugera ku ntego nari nihaye”.
Mu gushimangira ko ashikamye ku murimo w’Iyamuhamagaye,Mugabe Assiel yasohoye indirimbo yitwa 'ARANGOSE' nayo izaba iri kuri iyo album ye nshya. Muri iyi ndirimbo, Mugabe Assiel avuga ko agoswe n’Imana, ikamurinda amajya n'amaza. Ibi abihuza kandi n’Ijambo ry’Imana rivuga ko uko imisozi igose Yerusalemu ariko Uwiteka agose abantu be.
UMVA HANO INDIRIMBO 'ARANGOSE' YA MUGABE ASSIEL
TANGA IGITECYEREZO