Muri iyi minsi kimwe na mbere usanga mu Rwanda abahanzi banyuranye bakunze kugira abashoramari baba bihishe inyuma y’iterambere ryabo, icyakora aba bashoramari iyo baba batindaga mu mikoranire n'aba bahanzi iterambere ryabo ryagera kure gusa aba bombi ntibakunze kurambana bitewe n’impamvu zinyuranye.
Umushoramari wiyemeje gufasha umuhanzi aba afite indi mpamvu itumye ashaka kumufasha ashobora kuba yifuza kwamamaza ibikorwa bye binyuze mu muhanzi cyangwa kumufasha gusa nk’umuntu abonanye impano akifuza kuyimurikira Isi gusa ariko habaho n’zindi mpamvu tutarondora nonaha zatuma uwishoboye yifuza gufasha umuhanzi abonanye impano icyakora mu Rwanda bikunze kugaragara ko badakunze kurambana. Ibi byatumye dushakisha zimwe mu mpamvu zikunze gutuma abahanzi bo mu Rwanda badakunze kurambana n'abashoramari baba biyemeje kubafasha.
Ikinyabupfura gike cy’abahanzi
Benshi mu baba biyemeje gufasha abahanzi ni abantu bishoboye n'ubusanzwe babaho babaye badafite abo bahanzi, bityo iyo afashe umuhanzi ngo amufashe biba bisaba uwo muhanzi kumera nk’umwana uhuye n’umubyeyi. Benshi mu bahanzi baba mu Rwanda rero kwihanganira kubaha umuntu ubafasha kuri bamwe mu bahanzi biba bigoye cyane, bituma umuntu wiyubashye n'ubundi witunze atabasha gusuzugurwa kenshi n'uwo agiye gufasha.
Kumva amabwire kw’abahanzi
Umuhanzi uri kuzamuka neza aba ameze nk’inkumi nziza yimukiye mu gace kamwe ivuye ku kandi, buri wese aba amureshya ashaka kumwiyegereza, abwirwa utugambo twiza dusize umunyu buri wese wifite aba yamubonyemo, ibiryo bihiye, igicuruzwa gifite abaguzi mbega aba ashakishwa. Uko gukururwa na buri wese bituma rimwe yizezwa ibitangaza n'abamukurura bikarangira ataye n'urwo yari yambaye, amabwire agamije kumutandukanya nabo bakoranaga kenshi birangira bitandukanyije abahanzi benshi n'abo bakoranaga nyamara aho bagiye bikabagora mu gihe baba bifuje gusubira mu bo bakoranye na mbere.
Kutiyubaha no kwiyandarika ku bahanzi
Iki kijya guhura n'ibyo twabonye haruguru, abahanzi kenshi bahura n’ikibazo cyo kutabasha kugenzura kamere yabo, iyo rero bafite ababafasha rimwe bafite n''amazina yiyubashye ntibaba bifuza gukorana n'ababicira amazina. Urugero rwa hafi rw’ibyo bakora bituma abashoramari kubihanganira biba bigoye ni nk’ubusinzi bukabije bw’abahanzi cyangwa kwiyandarika ku karubanda ugasanga umuhanzi yabaye iciro ry’imigani mu gihe nyamara usibye kwangiza izina rye yakwangiza n’iry’umufasha bityo bigatuma bashobora gutandukana mu buryo bworoshye.
Kwica no kutagira gahunda kw’abahanzi
Kenshi abashoramari bafasha abahanzi baba bagamije n’ubucuruzi kandi icyizere ni kimwe mu bintu byubaka ubucuruzi bugakomera, abahanzi bo mu Rwanda kenshi bakunze kurangwa n’ingeso isa n’iyabokamye yo kwica no kutagira gahunda, ibi rero usanga abashoramari batabyihanganira kabiri dore ko nk'iyo yateganyije akazi cyangwa yashakishije akazi ukica gahunda yo kugakora usibye no kwiyicira izina nawe uba urimwiciye nk'umuntu wagashatse bityo gutandukana kuba kuri hafi aho.
Gukunda amafanga n’amanyanga y’abahanzi
Kenshi abahanzi bakunze kubona ababafasha muri muzika ndetse ugasanga hari ibyo bumvikanye gusa irari ry’amafaranga rikaba ingume kugira ngo bagume mu murongo umwe, ni ho ha handi usanga umuhanzi ari gukorera amafaranga mu bitaramo binyuranye nyamara umushoramari bakorana atazi n’ibyo uwo muhanzi arimo, ibi bituma afata icyemezo cyihuse cyo guhagarika imikoranire ye n’uyu muhanzi aba abonyeho ubunyangamugayo buke cyane.
Urebye ibyo tumaze kuvuga haruguru watekereza ko abahanzi aribo ba nyirabayazana bo gutandukana n’abakire baba biyemeje kubafasha gusa ntawahamya ko aribyo cyane ko nabo iyo muganiriye hari izindi ngingo baguha zikwereka ko abashoramari kenshi nabo hari impande zigaragaza ko atari abatagatifu.
Kutuzuza amasezerano
Kenshi umushoramari ureshya umuhanzi ngo bakorane usanga atabura utwo yitwaje akamwizeza ibyo azamukorera umuhanzi yabitekereza agasanga ari byo yaburaga ngo abe ari ku rwego atekereza. Nyuma yo kumvikana n’umushoramari gukorana hari igihe uyu asanga ibyo yemeye bihenze cyangwa binagoye agahitamo kugenda biguruntege mu masezerano yagiranye n’umuhanzi bityo amasezerano agahagararira aho.
Irari ryo kuryamana n’umuhanzikazi ufasha
Muri iyi minsi iyi ngeso ireze nako yarakuze, umukobwa wese uririmba aba afite benshi bifuza kumufasha bikaba ahe ho guhitamo umureshya neza. Iyo bamaze kumvikana hari igihe uyu washoye akayabo mu gufasha umuhanzikazi yifuza kuyagaruza binyuze mu kuryamana nawe. Ibi gusa kenshi biraba ariko bihira bake dore ko nyuma yo kuryamana igihe runaka uyu mushoramari ahita ata iyi nkumi akajya kwirebera n'abandi cyangwa uyu muhanzikazi twavuze haruguru akanga kuryamana n'uwaruri kumufasha bigahita bihagarika imikoranire hagati yabo.
Gukunda inkumi kw’abashoramari no kuzihigira muri muzika
Ibi akenshi biteranya abahanzi n’abajyanama babo, kenshi usanga umuntu ushoye amafaranga ye mu muziki aba afite impamvu ye yo kuyashoramo ariko hari n'ababikora nk’inzira yo kwishimisha bituma banabona umuziki nk’inzira ya bugufi yo gufatishirizamo inkumi hitwaje izina ry’umuhanzi. Uyu mushoramari ukunda inkumi rero hari igihe agonganira ku nkumi n’umuhanzi afasha bikaba byaba intandaro yo kubatandukanya cyangwa nanone ugasanga kubera kwisanga mu nkumi asigaye aziha umwanya kuruta umuhanzi nyirizina afasha, bityo bikarangira ibikorwa bidindiye bikabatandukanya.
Kutiyubaha no kwiyandarika kw’abashoramari
Mu Rwanda ntabwo byakunze kubaho ariko nubwo byabaye gake nabwo byarabaye kuko kenshi usanga umushoramari yiyemeje gufasha umuhanzi bakumvikana ndetse n’imikoranire ugasanga bayihuje yabyara ikintu kinini ariko kutiyubaha no kwiyandarika k’umushoramari bikaba inzitizi zo gukomeza gukorana cyane iyo umuhanzi amaze kubona ko imyitwarire y’umufasha ishobora kumwangiriza izina yari amaze kugeraho.
Gukunda kwamamara kw’abashoramari kurusha guteza imbere umuhanzi afasha
Abashoramari muri muzika bagira impamvu nyinshi zibazana hari n'ababa bashaka kwamamara ngo rubanda babamenye bityo ugasanga aho agiye hose ashaka kwamamara kurusha n’umuhanzi ari gufasha ibyo bidindiza cyane iterambere ry’umuhanzi bigatuma iyo amunyujijemo ijisho hakiri kare akuramo ake karenge imikoranire ikarangirira aho.
ICYITONDERWA: Izi mpamvu zose ntaho zihuriye naba bahanzi twashyize ku ifoto, ahubwo abahanzi twakoresheje ni abakunze kugenda batandukana n'abashoramari babafashaga. Ikindi ni uko izi mpamvu ari iz'umunyamakuru wanditse iyi nkuru birashoboka ko haba hari izindi mpamvu nawe watwunganira binyuze mu bitekerezo.
TANGA IGITECYEREZO