Kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeli 2017 ni bwo Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo nyuma yo kuba kuwa 12 Nzeli 2017 yaritabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Gahunda y'ishyingurwa ry'uyu musore w'imyaka 28 yatangiriye mu murenge wa Kimisagara aho yari acumbitse nyuma abari bamuherekeje bakomereza kuri kiliziya ya Regina Pacis i Remera. Aha ni ho habereye igitambo cya Misa yo kumusezeraho bwa nyuma. Mu masaha ya saa cyenda zirengaho iminota ni bwo hakomeje gahunda, inshuti, abavandimwe n'imiryango itandukanye berekeza ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe.
Minani Hemed , ukuriye abafana ba Kiyovu Sports niwe wavuze mu izina rya Kiyovu Sports nk’imwe mu makipe Mutuyimana yakinnyemo . Yabanje kwihanganisha umuryango wa Mutuyimana Evariste ariko anaboneraho kubwira ‘maman’ wa Mutuyimana ko abakunzi b’umupira w’amaguru ari umuryango mugari bityo ko atazabura uwo atuma aho yatumaga Evariste.
Ati " Abakunzi b’umupira w’amaguru ni umuryango mugari wabona…ngira ngo urabona abantu bangana gutya baherekeje Mutuyiman …Nejo uzakomeza kudutuma kuko aho wamutumaga tuzakomeza kuhaba nk’abana bawe.”
Gacinya Chanze Dennis, Perezida wa Rayon Sports yavuze igikombe Rayon Sports yegukanye cy’Agaciro Football Championship bagituye Mutuyimana kuko ngo na mbere y’uko yitaba Imana ngo yari yifuje ko bakwegukana icyo gikombe.
Gacinya yashimiye abakinnyi bakoze iyo bwabaga bakagitwara ndetse aboneraho kuvuga ko n’ibindi byose bazatwara, bazabimutura. Gacinya kandi yavuze ko bagiye gupanga uko bazategura umukino wo gukusanya inkunga yo kurihira amashuri umwana Mutuyimana asize. Gacinya yavuze ko umwana wa Evariste akeneye kwiga no gukomeza kubaho neza , bityo ko ikipe ya Rayon Sports izabigiramo uruhare.
Mashami Vincent wavuze mu izina ry’abatoza b’ikipe y’igihugu yavuze ko ikipe y’igihugu yahombye umukinnyi wari ufite ahazaza kuko ngo yakoranaga umuhati, ishyaka ryo kugera kure ndetse agaharanira gufasha bagenzi be. Mashami Vincent yavuze ko bamubonagamo ahazaza heza ndetse bakaba banateganyaga kuzakomeza kumuhamagara mu ikipe y’igihugu (Amavubi).
Inshuti n'abavandimwe ku Kimisagara aho Mutuyimana yari acumbitse
Isanduku
Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda na Gacinya Chance Denis perezida wa Rayon Sports
Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba Rayon Sports
Munezero Fiston myugariro wa Police FC bakuye muri Rayon Sports
Kalisa Adolphe Camaradae umunyamabanga mukuru wa APR FC
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports na Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports
Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali
Murengezi Rodrigue na Kayumba Soter abakinnyi ba AS Kigali
Umubyeyi wa Mutuyimana afashwa kwihangana i Rusororo
Minani Hemedi umufana w'akadasohoka wa Kiyovu Sport yayivugiye mu izina ubwo hashyingurwaga Mutuyimana
Uturindantoki (Gants) twa Mutuyimana Evariste yifashishaga mu izamu
Inkweto Mutuyimana yambaraga mu myitozo
Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije mu guterura umurambo wa Mutuyimana Evariste
Bizimana Djihad (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports) na Habimana Hussein (Police FC) baherekeje uwari umukinnyi mugenzi wabo
Indabo ku mva ya Mutuyimana
Abafana ba Kiyovu Sport
Abafana ba APR FC
Rwarutabura umufana ukomeye muri Rayon Sports
Karekezi Olivier n'umufasha we
TANGA IGITECYEREZO