Ikipe ya AS Kigali yarangije ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund itsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino usoza iri rushanwa. Ibitego bibiri (2) bya Frank Kalanda byamuhaye igihembo ni byo byatumye AS Kigali icyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Frank Kalanda yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino nyuma aza kongeramo ikindi ku munota wa cyenda (9’), Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy’impozamarira cya Police FC ku munota wa 45’.
Umukino warangiye gutya bituma ikipe ya Police FC irangiza irushanwa nta nota itahanye kuko yatangiye itsindwa ibitego 2-0, Rayon Sports ibatsinda igitego 1-0. Muri uyu mukino, Seninga Innocent yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanjemo ubushize, abanzamo; Nzabanita David 16, Muhinda Bryan 15 na Songa Isaie 9 mu gihe Mushimiyimana Mohammed 10, Twagizimana Fabrice Ndikukazi 6 na Moustapha Nsengiyumva 11 babanje ku ntebe y’abasimbura.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nawe yakoze impinduka eshatu kuko Savio Dominique Nshuti 11, Ndarusanze Jean Claude na Murengezi Rodrigue 7 bari bakinnye ubushize babanzamo basimbuwe na Frank Kalanda 9, Benedata Janvier 18 na Nsabimana Eric Zidane 10. Hakiri ku isegonda rya karindwi (7’) ry’umunota wa mbere ni bwo Frank Kalanda yafunguye amazamu ya Police FC abatsinda igitego cy’ishoti riremereye bitewe nuko Bwanakweli Emmanuel yari ahagaze nabi.
Police FC yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura birangira ku mnota wa cyenda (9’) Frank Kalanda yunzemo igitego cya kabiri. Igitego cya Police FC cyaje kuboneka ku munota wa 45’ w’umukino gitsinzwe na Biramahire Abeddy n’umutwe ku mupira wavuye kuri Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC. Ku munota wa 34’, Ntwali Evode yaje kugira ikibazo asimburwa na Ntamuhanga Thumaine Tity.
Nyuma y’igice cya mbere, Seninga yakuyemo Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi asimbura Muhinda Bryan ku munota wa 52’, Habimana Hussein asimbura Munezero Fiston ku munota wa 53’ Manishimwe Yves asimbura Mpozembizi Mohammed ku munota wa 64’, Songa Isaie asimburwa na Nsengiyumva Moustapha 69’, Amin Muzerwa asimbura Iradukunda Jean Bertrand, Bwanakweli Emmanuel aha umwanya Nishimwe Patrick.
Ku ruhande rwa AS Kigali kandi, Ndayisaba Hamidou yasimbuye Ngama Emmanuel ku munota wa 73’, Murengezi Rodrigue asimbura Ally Niyonzima ku munota wa 66’.Nsabimana Eric Zidane yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 71’ cyo kimwe na Frank Kalanda.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Batte Shamiru (GK-99), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (15-C), Bishira Latif 5, Ally Niyonzima 17, Ntwali Evode 13, Nsabimana Eric Zidane 10, Frank Kalanda 9, Benedata Janvier 18 na Ngama Emmanuel 2.
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK-27), Ndayishimiye Celestin 3, Munezero Fiston 2, Mpozembizi Mohammed 21, Ngendahimana Eric (C-24), Nizeyimana Mirafa 4, Muhinda Bryan 15, Iradukunda Jean Bertrand 25, Songa Isaie 9, Biramahire Abeddy 8 na Nzabanita David 16.
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Eric Ngendahimana ni we wari kapiteni wa Police FC
Muhinda Bryan (15) yari yabanje mu kibuga
Nsengiyumva Moustapha, Mushimiyimana Mohammed na Twagizimana Fabrice Ndikukazi babanje hanze biyongeraho Nduwayo Danny Barthez umunyezamu ufite imvune
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali
Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste
Frank Kalanda yafashije AS Kigali mu bitego yayitsindiye
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Frank Kalanda
Ni umukino wakinwe abafana bataraba benshi cyane
Nsabimana Eric Zidane yari yabanje mu kibuga
Frank Kalanda yishimira igitego
Bwanakweli Emmanuel yagize ikibazo ku jisho asimburwa na Nishimwe Patrick
Munezero Fiston yitanga
Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'impozamarira
Amakipe yombi ahabwa amabwiriza
Mpozembizi Mohammed yasimbuwe na Manishimwe Yves naho Ntwali Evode asimburwa na Ntamuhanga Thumaine bita Tity
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali yakira miliyoni imwe yahawe ikipe y'umujyi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO