Gabiro The Guitar ni umwe mu bahanzi bamamaye babikesha irushanwa rya Tusker yitabiriye muri Kenya, uyu musore uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Special’, ubwo yaganiraga na Inyarwanda yamennye ibanga atangaza iturufu ateretesha inkumi ku buryo ntawamuhakanira.
Uyu muhanzi yatangiye atangaza byinshi ku ndirimbo ye aza kubazwa na Inyarwanda.com niba koko yaba afite umukunzi. Uyu musore uzwiho kutarya indimi yahise abwira umunyamakuru ko hari inkumi bari guteretana ariko ataremeza niba koko bari mu rukundo icyakora avuga ko umunsi byaciyemo azahita atangaza icyavuye muri uru rukundo rwabo.
REBA HANO INDIRIMBO 'SPECIAL' YA GABIRO THE GUITAR
Gabiro The Guitar yaje gutangaza ko ku bwe yiyiziho kugira amagambo meza aryohereye ku buryo umukobwa ayateretesheje adashobora kumuhakanira (kumucika nkuko yabitangaje), uyu muhanzi avuga ko aya magambo ariryo banga yiyiziho mu bijyanye n’urukundo.Gabiro The Guitar yatangaje ko kubera amagambo agira aryoshye bigoye ko hari umukobwa wamuhakanira mu gihe bateretana
Agaruka ku ndirimbo ye Special, Gabiro The Guitar yaje no gutangaza ko iyi ndirimbo mu byukuri atariwe wayanditse yose cyane ko we yanditsemo bike ibindi bikandikwa na producer Papito wanayikoze. Gabiro The Guitar yijeje abakunzi be ibindi bikorwa byinshi mu minsi iri imbere.
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA GABIRO THE GUITAR
TANGA IGITECYEREZO