Muganwa Assumpta bakunze kwita Satura kubera indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Satura ijuru, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Rwaradushakishije’ yakoranye n’umuraperikazi The Pink.
Muri iyi ndirimbo ‘Rwaradushakishije’ Satura na The Pink baririmba urukundo rw’Imana rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo akamena amaraso ye ku musaraba w’isoni kugira ngo acungure abari mu isi. Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: "Rwaraturondoye, rwaradushakishije, rwaratubatuye, urukundo rw’Imana ntawarurondora, ntawaruvuga rwose,rurihangana, ni urwo kwizerwa, tururirimbe iteka."
TANGA IGITECYEREZO