RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yahanishijwe kumara imikino 5 adakina-IMPAMVU

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:14/08/2017 20:06
0


Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid,Cristiano Ronaldo byamaze kwemezwa ko azamara imikino 5 yose adakinira ikipe ye,hakiyongeraho kwishyura 2700 by’amapawundi nk’igihano cyo kuba yarasunitse umusifuzi,Ricardo de Burgos Bergoetxea ku bushake akimara guhabwa ikarita itukura ku mukino wabahuje na FC Barcelona mu ijoro ryakeye.



Ibi ni bihano byafatiwe uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko hakurikijwe ingingo ya 96 y’amategeko agenga shampiyona yo mu gihugu cya Spain igira iti”Umukinnyi ufata,usunika cyangwa se akanyeganyeza umusifuzi ho gato ariko bikozwe mu buryo budahwitse ahanishwa kumara hagati y’imikino 4 kugeza 12 adakina”.

cr7

Cristiano Ronaldo ubwo yasunikaga umusifuzi Ricardo.

Iyi ni ingingo Cristiano atigeze yubahiriza na gato nyuma yo gusimbura ndetse akaza no gutsinda igitego akiyayambura umupira yari yambaye nyuma akaza no kwigwisha mu rubuga rw’amahina bityo agahabwa ikarita itukura.

cr7

Cristiano yishimira igitego cya kabiri yari amaze gutsinda.

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid agira icyo atangaza kuri ibi bihano byahawe umukinnyi we yavuze ko Barcelona ariyo ibyungukiyemo gusa ngo biteguye kujuriririra ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Cristiano. Yagize ati”Twakinnye neza ariko natunguwe no gusohora Ronaldo mu kibuga”.

Zinedine Zidane yongeyeho ko bishoboka ko wenda itari penaliti ariko ko asanga ko umusifuzi yakabije cyane agatanga ikarita itukura bityo bakaba bagiye gukora igishoboka cyose Cristiano akazakina kuri uyu wa gatatu.

cr7

Cristiano cya kabiri nyuma yo guhigika Gerard Pique.

N’ubwo Cristiano Ronaldo atarangije uyu mukino ikipe ye Real Madrid yabashije kwegukana insinzi y’ibitego 3-1 cya Barcelona cyatsinzwe na kabuhariwe Messi kuri penaliti.

cr7

Messi yatashye yimyiza imoso nyuma yo gutsindwa na mukeba.

Src:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND