Hano iwacu mu Rwanda ni byo koko hari amashyirahamwe menshi y’imikino ndetse andi avuka buri kiringo cy’imyaka runaka. Mu gushingwa kwayo baza bakubwira ko ikibazanye ari itera mbere ry’ubwoko bw’umukino bazanye kandi ko bizagerwaho. Gusa byagera ku ikipe y’igihugu ugasanga barandika amabaruwa asaba inkunga yo gutegura.
Muri iyi nkuru sindi bujye mu mashyirahamwe yose uko tuyafite mu gihugu yaba ayazwi n’ayatazwi na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ahubwo ndaza kwirebera amashyirahamwe atarenze atatu cyangwa ane akunze kwitabira imikino mpuzamahanga kuko wenda tumaze kubona ko afite umukino abanyarwanda bapfa kwitabira ari benshi.
Gusa bitewe nuko umupira w’amaguru ariyo siporo ikunzwe na benshi ndetse abahanga mu bya siporo badatinya kuvuga ko ari wo mukino isi ifite indi igakurikira, nanjye ni wo ndibwitseho cyane.
Mu Rwanda iyo ikipe y’igihugu Amavubi ifite nibura umukino wa gishuti cyangwa imikino mpuzamahanga igomba gusura cyangwa kwakira ibindi bihugu, hahamagarwa abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero, bakajya gucumbikirwa muri Golden Tulip Hotel i Nyamata kuko ariyo twavuga igezweho kuko mu myaka yashize bajyanwaga muri La Palisse Nyandungu.
Iyo urebye ku nkuta za St Mary's Stadium ubona ko U Rwanda rwakinnye na Uganda hari abaterankunga benshi
Byaba amafaranga abatunga cyangwa buri kimwe cyose bazakenera muri gahunda zose biba biri ku mugongo wa Leta biciye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC). Ariko duhindukije amaso tukareba mu baturanyi batwegereye basanzwe banaturusha kubona umusaruro, usanga bitandukanye cyane ndetse bitanahuje isura.
Mu gihugu cya Uganda bafite ikipe y’igihugu yabo bise Imisambi (Uganda Cranes) , iyi kipe bo usanga ari ireba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu (FUFA) kuko mu busanzwe iri shyirahamwe ryigenga (Private Institution).
Ikipe y'igihugu ya Uganda y'umupira w'amaguru ibaho ku mbaraga za FUFA
MINISPOC iramutse ihagaritse amafaranga ajya mu mashyirahamwe twazakumbura Amavubi
Iri shyirahamwe (FUFA) usanga ryishakira abaterankunga ndetse magingo aya bafite abaterankunga batandukanye ndetse bahoraho mu ngeri z’amasezerano atandukanye bagenda bagirana. Aha kuba ikipe y’igihugu iba yigenga usanga na televiziyo y’igihugu iba itemerewe kwerekana umukino wayo itishyuye umubare w’amashilingi FUFA ibasaba.
Ibi bikwereka ko umupira w’amaguru wa Uganda udashingiye kuri Leta yabo kuko nta kintu na kimwe leta yabo ibafasha ku buryo bagira ikibazo na kimwe cy’amikoro. Ikiyongera kuri ibi kikwereka ko Leta ya Uganda ntacyo irebana na FUFA nuko iyo habaye umukino mpuzamahanga usanga perezida w’iri shyirahamwe aba ariwe mushyitsi w’Imena ndetse wubashywe cyane kuko n’amatangazo yamamaza aba atambuka muri sitade aba abihamya.
Ese mu Rwanda bibananiza iki ngo hashakwe abaterankunga b’amakipe y’igihugu?
Abayobora amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda bakubwira ko ari abakorera bushake ndetse ko nta mishahara bagira. Gusa abenshi usanga bafite ibigo bikomeye bakoramo ndetse biba binakeneye kwamamaza ibikorwa byabo, umuntu akibaza ati “Ese niba koko bayobora ayo mashyirahamwe bayakunze kuki batanakangurira ibyo bigo bakoramo kuba byashora amafaranga mu mashyirahamwe baba bayoboye kugira ngo babafashe kwamamaza?
Niba batabikorera guhembwa birumvikana ko ari urukundo baba bafitiye imikino, kuko iyo bagezemo badakora icyazatuma amashyirahamwe bagiye kuyobora yibeshaho niba koko baba bifuza ko yaramba. Ese kuba baba bazi ko igihe bazashakira inkunga bazayibona ntibyaba ari intandaro ituma batajya bata umwanya bajya gushaka abaterankunga?
Niba bizwi ko amashyirahamwe yose aba ateze amaboko, leta nibakuraho amaboko bizagenda gute?
Mu buzima busanzwe iyo hari uwakumenyereje kuguha buri kimwe ushaka igihe cyose ushakiye nyamara wakabaye wicara ukiyibutsa ukavuga uti” Nzabaho nte igihe uyu muntu azaba atakiriho cyangwa igihe azaba atagishoboye kumfasha”?. Iyo utarebye ku buryo buzagutabara hakiri kare, iyo bibaye uragorwa cyane.
Inama y’abaministiri uko iteranye iba yiga ku ngingo nshya n’izisanzwe zihari yewe hakanagira zimwe zivanwaho izindi zikaza. Mu gihe nk’inama y’abaminisitiri izaterana ikavuga ko buri kipe y’igihugu izajya yirwariza bizaba ngombwa ko amwe mu mashyirahamwe ahita afata gahunda y’igihe kirekire yo kuba bahagaritse gahunda z’imikino isaba ubushobozi nk’uko twagiye tubibona cyane ku makipe y’ibihugu y’abagore aho bagiye basaba ubufasha Leta yabahakanira bikaba ngombwa ko basubika imikino mpuzamahanga.
Urugero rwa hafi ni ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball basubitse kwitabira imikino Nyafurika y'ingimbi muri Mozambique kubera ko MINISPOC yari yababwiye ko nta bushobozi ifite bwo kuba yafasha iyi kipe yari yanamaze gushyiraho gahunda y'umwiherero.
Iyi kipe ubwo habaga imikino y’ingimbi z’ibihugu biri mu karere ka Gatanu yaberaga muri Kenya, batahukanye umwanya wa kabiri inyuma ya Misiri bityo impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique) ihita ibona u Rwanda rwakoroherezwa kuba rwakwitabira imikino Nyafurika y’ibihugu yabereye muri Mozambique kuva kuwa 3-12 Kanama 2017. Ikipe y’u Rwanda y’aba bakobwa yagombaga gutangira umwiherero kuwa 14 Nyakanga 2017 bitegura kwitabira iyi mikino ariko nyuma Minisiteri y’Umuco na Siporo ibabwira ko nta mafaranga ahari. Ibi bivuze ko biramutse bibaye no ku yindi kipe byagenda gutya nta nteguza.
Ikipe y'abangavu batarengeje imyaka 16 ntibagiye mu mikino Nyafurika kuko MINISPOC yavuze ko idafite ubushobozi
Volleyball ni umwe mu mikino ifite abakunzi mu Rwanda ariko MINISPOC irekuye byaba ibibazo
Basketball nayo imaze kwiyegurira imitima ya benshi ariko ni ingufu za MINISPOC
TANGA IGITECYEREZO