Kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 ni bwo Uganda Cranes yatsindaga Amavub ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu mu gushaka itike ya CHAN 2018 imikino izabera i Nairobi muri Kenya. Hey avuga ko nubwo Amavubi yarushijwe ikibuga n’abasifuzi babigizemo uruhare.
Ni umukino u Rwanda rwakinnye rudafite Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo, bituma Nzarora Marcel abanza mu izamu yinjizwa ibitego bitatu birimo kimwe cya penaliti yatewe na Muzamir Mutyaba akayikoraho ikamurusha imbaraga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Antoine Hey yavuze ko abasifuzi b’umukino batamubaniye kuko hari amakosa we abona batitayeho nyamara yari gutanga umusaruro ku Rwanda, uyu mugabo kandi avuga ko ikibuga cya St Mary’s Stadium cyabaye indi mbogamizi ikomeye ku mukino Amavubi yatsinzwemo. Hey ariko avuga ko nubwo yanyagiwe ibitego 3-0 hanze, urugamba rutararangira kuko ngo haracyari iminota 90’ yo gukina.
“Twinjijwe igitego hakiri kare biturutse kuri penaliti. Ndibaza ko utari umwanzuro mwiza wafashwe n’abasifuzi. Twagerageje kwisuganya ngo tugaruke mu mukino ariko abakinnyi banjye bari bamaze kugwa. Tugiye kwitegura mu buryo bwose bushoboka turebe ko twazakora akazi keza mu mukino wo kwishyura. Ntabwo birarangira kuko icyo ari cyo cyose gishobora kuba”. Antoine Hey.
Antoine Hey ugomba kwakira Uganda Cranes i Kigali kuwa 19 Kanama 2017, azakina adafite Rucogoza Aimable Mambo wamaze kubona amakarita abiri y’umuhondo ndetse na Mubumbyi Bernabe.
Mu gusimbura Mubumbyi Bernabe hahamagawe Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bamaze kugera mu mwiherero i Nyamata kuri Golden Tulip aho Amavubi acumbitse.
Dore abakinnyi 11 babanjemo:
Uganda:Ismael Watenga (GK) 19, Nico Wakiro Wadada 14, Isaac Muleme 2, Savio Kabungo 13, Paul Musamali 15, Muwanga Bernard (C-4), Milton Kariasa 16, Moses Waiswa 6, Shafik Kagimu, Derrick Nsibambi 11 na Muzamir Mutyaba 10.
Rwanda:Nzarora Marcel (GK-18), Rucogoza Aimable Mambo 2, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 16, Imanishimwe Emmanuel 3, Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4-C, Niyonzima Olivier Sefu 13, Savio Nshuti Dominique 11 na Mubumbyi Bernabe 9.
Ni umwe mu mikino yabereye hanze y'u Rwanda ikarebwa n'abanyamakuru benshi
Amavubi asoje kwishyushya
Uganda Cranes bishyushya
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari muri sitade areba uko abakinnyi be bahagaze
Abakorera Televiziyo zitandukanye bafata amashusho kuko nta hantu na hamwe uyu mukino wanyuraga
Manzi Thierry (iburyo) na Rucogoza Aimable (ibumoso) bigorora mbere y'umukino
Niyonzima Olivier Sefu (13) yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Muhire Kevin
Baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Abasifuzi b'umukino
Abasimbura b'u Rwanda
11 Antoine Hey yabanje mu kibuga
11 ba Uganda Cranes
Abakinnyi b'Amavubi basuhuza abafana
Savio Nshuti Dominique ku mupira
Bizimana Djihad kapiteni w'Amavubi umwe mu bakinnyi bagerageje kwihagararaho mu mukino
Mubumbyi Bernabe wari witwezeho ibitego yavuye mu kibuga ku munota wa 52' asimburwa na Biramahire Abeddy
Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes
Intambara imbere y'izamu
Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira
Abakinnyi ba Uganda bava kwishimira igitego cya kabiri
Uganda imaze kubona igitego cya gatatu nibwo Biramahire yatangiye kwishyushya
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abakinnyi bari bicaye ku ntebe
Ismail Watenga umunyezamu wa Uganda Cranes afata umupira mu kavuyo
Antoine Hey yatangiye gushyushya Muhire Kevin nyuma yo kubona ko Niyonzima Olivier nta musaruro
Biramahire Abeddy abuzwa inzira
Iradukunda Eric Radu ku mupira
Muhire Kevin ajya inama na Mashami Vincent mbere yuko ajya mu kibuga
Amavubi ashaka igitego
Biramahire Abeddy
Biramahire Abeddy yagiye abona uko yagana mu rubuga rw'amahina ariko akabura inzira acamo
Amavubi yagiye abona imipira y'imiterekano bashyiraho imitwe bikanga
Manzi Thierry mu kirere atera umupira n'umutwe
Muhire Kevin akingira umupira
Nzarora Marcel asohoka mu kibuga nyuma yo kwinjizwa ibitego bitatu (3)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO