Bebe Cool yifashishije amagambo akarishye ubwo yasubizaga umuhanzi mugenzi we,A Pass kuri Facebook,amuziza igitekerezo yatanze ubwo Bebe Cool yanengaga ibinyamakuru byavuze ko yabayeho nabi ubwo yari muri USA mu kwezi gushize.
Nyuma yaho Bebe Cool ahakanye ibyamuvugwagaho,abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo gusa igitekerezo cya A Pass wibazaga niba Bebe Cool icyubahiro ahabwa abona kitamuhagije kandi ko asanga biteye isoni nticyakiriwe neza na Bebe Cool kuko asanga ibyo A Pass yamuvuzeho ari ubwenge buke bwabimuteye.Yagize ati”Biterwa n’ubwenge bwawe uko bungana.Jya ubanza gutekereza kuko ibi byatuma ushyira hanze intege nke zawe”.
Igisubizo cya Bebe Cool ku magambo ya A Pass.
Bebe Cool Ssali yakomeje agira inama uyu muhanzi mugenzi we ko akwiriye kwigira ku bandi no gusenga kugira ngo abe yaba umuntu mwiza.
Src:Bigeye
TANGA IGITECYEREZO