Umuhanzi Miley Ray Cyrus yatangaje uburyo akumbura cyane umukunzi we,Liam Hemsworth igihe cyose batari kumwe.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yifashishije urubuga rwa Instagram yashyize hanze ifoto ari ye ari kumwe n’imbwa ye akunda cyane,Dora aboneraho n’umwanya wo kugaragaza urukumbuzi rwinshi agira iyo atari kumwe n’umukunzi we,Liam.Uyu mukobwa yagize ati”Turagukumbuye!”.
Ni nyuma yaho uyu mukunzi we batangiye gukundana kuva muw’2016 na we yari yashyize hanze ifoto ari kumwe na Dora nyuma yaho Miley Cyrus akaza kuyitangaho agitekerezo agira ati”Ndi umunyamahirwe kuba mbafite”.
Miley Cyrus n'umukunzi we Liam.
TANGA IGITECYEREZO