Barinda Rebecca umwe muri batatu bagize itsinda The Blessed Sisters ryamenyekanye mu ndirimbo ‘Araguhamagara’, 'Wahanze u Rwanda' n’izindi, yakoze ubukwe asezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Niyitegeka Placide.
Ubukwe bwa Barinda Rebecca n’umukunzi we Niyitegeka Placide bwabereye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017. Nk’uko Rebecca yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, arashima Imana mu buryo bukomeye kuba yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe yo kurushinga ndetse bakaba baragize ubukwe bwiza.
Tariki 1 Ukwakira 2016 ni bwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta y’u Bufaransa. Barinda Rebecca akoze ubukwe nyuma ya mukuru we Peace babana muri The Blessed Sisters na we wakoze ubukwe mu myaka micye itambutse.
Itsinda The Blessed Sisters rigizwe n'abavandimwe batatu ari bo; Peace, Rebecca na Dorcus. Aba batangiriye umuziki i Gahini, bawukomereza i Kigali, gusa magingo aya ntabwo bari kumvikana cyane mu muziki bitewe nuko basigaye baba mu bihugu bitandukanye.
AMAFOTO Y'UBUKWE BWA REBECCA NA PLACIDE
Rebecca ubwo yashimaga Imana abinyujije kuri Facebook
Rebecca hamwe n'umukunzi we mu buryohe bw'urukundo
Rebecca mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta
Umukunzi we na we yarabisinyiye basezerana kubana byemewe n'amategeko
Rebecca hamwe n'umukunzi we Placide
Itsinda The Blessed Sisters,... hano ni mu myaka yashize
TANGA IGITECYEREZO