Muri iyi minsi umuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho bikomeye, afite indirimbo iri kubica bigacika yaba mu tubyiniro ndetse n'ahandi hose hahurira abantu benshi baba babyina umuziki, indirimbo ‘Ikinya’ ibuzemo uri gucurangwa byamugora gushimisha ababyina.
Kuri ubu rero uyu muhanzi ufite indirimbo yamamaye cyane, yamaze kuyihindura akora indi yise ‘Ntidukina’ iyi ikaba ari indirimbo yo gufasha abanyarwanda kubyina intsinzi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu abanyarwanda bakoze kuri uyu wa 3-4 Kanama 2017.
TANGA IGITECYEREZO