Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 ni bwo Rayon Sports Fc yatangiye imyitozo ikaba yayobowe n'abatoza bashya b’iyi kipe ari bo Katauti Hamad wagizwe umutoza wungirije, Nkunzingoma Ramadhan utoza abazamu ndetse na Romami Marcel ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu mu ikipe.
Nubwo bikiri agatereranzamba kuri KAREKEZI Olivier wagizwe Umutoza Mukuru wa Rayons Sport ariko akaba ataraza, ntibyabujije ko iyi kipe itangira imyitozo. Mu myitozo y'uyu munsi ikipe yaburaga abakinnyi bari bataragera mu gihugu nka Kwizera Pierrot,Nahimana Shasir,Tidiane Kone, Manzi Thierry, Mughen Fabrice batarongererwa amasezerano, Rwatubyaye Abdul ufite imvune ndetse na Bakame wari ku kibuga ariko utakoze imyitozo. Abandi batakoze imyitozo ni Muhire Kevin, Mugabo Gaby, Niyonzima Olivier Sefu.
Abakinnyi bose bashya ba Rayon Sport bakoze imyitozo barimo Nyandwi Sadam, Rutanga Eric, Yousuf Habimana Mugisha Gilbert hakiyongeraho Radjou we wanakoraga imyitozo.
REBA AMAFOTO:
Abafana bari benshi ku kibuga
Mugisha Gilbert (wa kabiri uturutse i buryo) na Radjou( wa kabiri uturutse i bumoso) bakoze imyitozo muri Rayon SportsAbakinnyi barimo abakiri bato bakoze imyitozo muri Rayon Sports
Rwarutabura arahageze...
Habimana (ubanza i bumoso ) Rayon yamuguze muri Mukura ubu ari gukora imyitozo
Katauti Hamad akoresha imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports
Romami Marcel akoresha imyitozo
Nkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya Rayon Sports atoza abazamu
Gacinya Chance Denis ari kumwe na Bakame kapiteni wa Rayon Sports bitegereza uko imyitozo imezeNyandwi Sadam Rayon yaguze muri Espoir asuhuza abakunzi ba rayon SportsHamad Katauti atanga amabwiriza ku bakinnyi ba Rayon sportsRomami Marcel ajya inama na KatautiNkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya Rayon Sports
Abakinnyi bakoze imyitozo morali yari yose
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO