Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 bakina umukno wa Basketball yatsinze Mozambique amanota 67-33 mu mukino wo guhatanira umwanya kuva kuri 5-8 mu mikino Nyafurika iri kubera mu birwa bya Maurice.
Ni umukino u Rwanda rwakinnye nyuma yo kuba rwarangije imikino yo mu matsinda rusaruyemo amanota umunani (8), bikaba ngombwa ko babura itike y’imikino ya ½ cy’irangiza.
Bahuye na Mozambique muri gahunda yo guhatanira umwanya waba uri hagati ya gatanu (5) kugeza ku mwanya wa munani (8). Muri uyu mukino, u Rwanda rwatangiye runyagira Mozambique amanota 13-8, iyongera amanota 23-15 mu gace ka gatatu dore ko igice cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 29-15.
Mu gace ka nyuma u Rwanda rwinjije amanota 15 kuri atatu (3) ya Mozambique, bityo umukino urangira u Rwanda rusaruye amanota abiri (2) y’umunsi. Kugeza magingo aya abasore b’u Rwanda barategereza umukino uri guhuza Madagascar n’ibirwa bya Maurice kugira ngo harebwe umwanya nyirizina bagoba gufata.
Ikipe y'u Rwanda yari mu mukino
Abasore ba Mutokambali Moise bari babonye ikipe bagomba kwigisha Basketball
Moise Mutokambali ashushanya amabwiriza
Ikipe ya Mozambique yasaga naho nta mbaraga
Ikipe y'u Rwanda imaze gutsinda imikino itatu (3) muri irindwi (7) yakinnye
PHOTOS: FIBA
TANGA IGITECYEREZO