Tonny ni umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye mu minsi ishize, azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye nka; ‘Sawasawa,Vuba ft Jay Polly, Tukabyine ft Mc Tino, Nzajyahe...’ kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tonny yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, maze yishimana n’inshuti ze.
Mu by'ukuri uyu muhanzikazi yizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 17 Nyakanga, icyakora kuko byahuriranye nuko ari mu mibyizi byabaye ngombwa ko ibirori byo kwishimira iyi sabukuru bikorwa ku wa Gatandatu tariki15 Nyakanga 2017 muri Ambassadors Park i Gikondo ahari hateraniye abahanzi batari bake bari bitabiriye ubutumire bw’uyu muhanzikazi.
Bamwe mu bahanzi bagaragaye muri ibi birori harimo Ama G The Black, Gabiro The Guitar, Mc Tino, Jimmy(Just Family), Naason,Edouce kimwe nabandi benshi baba mu muziki bari baje gufasha uyu muhanzikazi mu byishimo. Nyuma yo gusangira iminota mike uyu muhanzikazi yararirimbiwe ubundi akata umutsima abari aho bahabwa rugari batangira kwibyinira bishimira imyaka Imana ikomeje kongera ku ya Tonny.
REBA AMAFOTO:
Tonny (wambaye ubururu )ari gusangira n'inshuti ye
Tonny n'inshuti ze ku munsi w'amavuko weMc Tino na Benjah bo muri TBB bari bitabiriye, aha bari kumwe na Edouce SoftmanEdouce Softman na Nasson bari bitabiriyeGabiro The Guitar yari yitabiriye ibi biroriMc Tino yaririmbiye TonnyByari ibyishimo gusaWari umugoroba wo gusangiraTonny yashimiye abitabiriye ubutumire bweAkata umutsima...Tonny mu nshuti zePacento yari yitabiriye
Ama G The Black yari ahariJimmy wo mu itsinda rya Just FamilyDj Theos ni we wavangaga imiziki
REBA HANO INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA TONNY
TANGA IGITECYEREZO