Mu Rwanda abakora imirimo imwe bahisemo kwishyira hamwe ngo biteze imbere,abakina filime bo bahuriye mu ‘Indatabigwi’, baherutse gukina filime bagamije kugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu gihe rumaze ruyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iyi filime ‘Umugabo w’ijambo rye’ aba basore n’inkumi bahuriye mu rubyiruko rukina filime mu Rwanda bayikoze bagamije kwereka Isi ibyiza Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange basaba abanyarwanda kurinda ibyagezweho no kwitega iterambere ryihuse batora Paul Kagame ngo yongere kuyobora abanyarwanda yakuye mu mwijima akaba amaze kugira u Rwanda igitego cy’icyitegererezo. Ibi byatangajwe na Moukhtar Omar Sibomana wayoboye akanafasha abakinnyi muri iyi filime.
Sikitu Jerome nyiri igitekerezo cy'iyi filime
‘Umugabo w’ijambo rye’ ni filime yabayeho ku bw’igitekerezo cya Sikitu Jerome maze yegeranya abakinnyi basanzwe bakina filime nyarwanda, batangira gukina iyi 'filime documentaire' aho yifashishije abantu bazwi b’ibyamamare, abaturage basanzwe mu byiciro binyuranye harimo abafite ubumuga, uwakoze Jenoside yakorewe abatutsi wireze akemera ibyaha, umusirikare wigeze kuba mu bacengezi, abacuruzi ndetse n'abandi benshi.
Muri iyi filime uwakoze Jenoside atanga ubuhamya bw'ibyo Perezida Kagame yakoreye igihugu akaba ariyo mpamvu yemeye kumujya inyuma
Iyi filime abayikinamo bagaragaza uko babonye iterambere ry’u Rwanda mu gihe ruyobowe na Perezida Kagame bagasoza basaba buri wese kutiyima amahirwe yo gukomeza kuyoborwa n’uyu muyobozi wateje imbere abanyarwanda atajonjoye ntakindi agendeyeho. Ni filime yakiniwe mu ntara zose z’igihugu cyane cyane mu byaro aho basangaga abaturage aho batuye bagatanga ubuhamya bwabo.
Habajijwe abaturage banyuranye batanga ubuhamya bwabo
Iyi filime igiye hanze mu gihe hagiye gutangira kampanye yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe cy'imyaka irindwi iri imbere, aha Perezida Kagame akaba ari we mukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, amatora akaba ateganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2017.
TANGA IGITECYEREZO