RFL
Kigali

Perezida Paul KAGAME azahura n’abaturage bo mu turere twose 30 tugize u Rwanda mu gihe cyo kwiyamamaza

Yanditswe na: Chief Editor
Taliki:13/07/2017 0:14
0


Ibi byatangarijwe mu kigananiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2017 aho ubuyobozi bw’ Umuryango RPF-Inkotanyi bwavugaga gahunda y’ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo Perezida Paul Kagame uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa Kanama 2017.



Umunyamabanga  Mukuru w’ Umuryango RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe wari uri kumwe n’Umuvugizi w’umuryango mu gihe cyo kwamamaza ari we Gasamagera Wellars, yagize ati:

“ Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame azahura n’abanyarwanda muri buri Karere kugirango arebe ibyagezweho ndetse no kumva ibibazo bahura na byo. Mu migabo n’imigambi mishya ya RPF –Inkotanyi, turashaka gukomeza gukorana n’abanyarwanda bose mu gushakira hamwe ibisubizo byihuse. Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wacu bizagera kuri buri wese”

Yanagarutse kandi ku byo Guverinoma iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame uhagarariye RPF – Inkotanyi yagejeje ku banyarwada mu myaka irindwi ishize.

Ati : “ Twageze kuri byinshi mu nzego zose harimo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n'ubutabera. Icyatumye ibi byose tubona bigerwaho ni ishyaka, gukora cyane by’abanyarwanda ndetse n’umuhate wa RPF-Inkotanyi wo guteza imbere u Rwanda. “

Mu gusoza iki kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko imigambi mishya ( Manifesto) ya RPF-Inkotanyi ari ugukomeza gusigasira ibyagezweho, kwihutisha iterambere, kongera ubushobozi bw’ubutabera bw’u Rwanda n’imiyoborere myiza hamwe no kongerera ubushobozi abanyarwanda kugirango dukomeze gukorera hamwe twubaka u Rwanda rutekanye rufite icyizere kandi rwigira.

Francois Ngarambe akaba yatumiye abanyarwanda bose kuzitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi bizabera aho batuye ndetse no kuzitabira kamatora azaba tariki ya 4 Kanama 2017.

Amafoto 

 

 

Gasamagera Wellars

 

Komiseri Mukasine Marie Claire

 

Abanyamakuru batandukanye babajije ibibazo

Aha ni nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

Umunyamabanga Mukuru wa RPF - Inkotanyi Francois Ngarambe

 REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO 

Kanda HANO urebe andi mafoto menshi

 

Amafoto: AFRIFAMEPICTURES / INYARWANDA LTD

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND