RFL
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye inama muri Arabia Saudite

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/04/2024 1:01
0


Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Arabia Saudite mu Nama Mpuzamahanga mu by'ubukungu.



Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Riyadh, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, ni  inama mpuzamahanga mu by’Ubukungu, ikaba izibanda ku byihariye ku mikoranire ihuriweho, ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya, mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyi nama ihuje inzego zitandukanye harimo Guverinoma zo ku Isi hose, harimo n’abikorera batandukanye.

Akomeza asobanura ibigiye kwigirwa muri iyi nama, ati “Turarebera hamwe uko iterambere rizaba rihagaze mu myaka icumi iri imbere, ariko cyane cyane hibandwa ku ngamba zafatwa kugira ngo iterambere ryihuse rigere kuri bose mu buryo Bungana”.

Yagaragaje iyi nama izarebera hamwe uruhare rw’ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga imirimo mu kugira ngo iryo terambere ryihuse rigezwe kuri bose.

U Rwanda rusanzwe rufitanye by’umwihariko, ubufatanye na World Economic Forum muri serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.

Minisitiri Ingabire avuga kandi ko ibi ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere muri ibi byiciro, ndetse iyi nama ikazafasha u Rwanda kumenya aho rugeze mu kwihaza mu myaka icumi iri mbere, rubifashijwemo kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye bazitabira iyi nama, by’umwihariko ibihugu bisanzwe bikorana n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu azanitabira ikiganiro kizagaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi, cyitwa New Vision for Global Development.

Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lazard Group, Peter Orszag, bari mu bandi banyacyubahiro bazatanga ibiganiro.

Ni inama ibaye mu gihe imikoranire y’ibihugu igamije iterambere ikomeje kugabanuka muri ibi bihe, aho bigaragazwa no kuba ubucuruzi mpuzamahanga bwaragabanutse ku kigero cya 4% mu 2023, ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022.


Perezida Kagame yitabiriye inama muri Arabia Saudite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND