Tizama Bar & Restaurant imaze kumenyekana cyane kubera gutanga serivise nziza haba ku bahafatira amafunguro, abaharebera imikino itandukanye ndetse n’abahafatira kamwe (agacupa).
Ku bijyanye n’amafunguro,Tizama Bar itegura amafunguro y’ubwoko butandukanye yaba aya kinyafurika ndetse n’aya kizungu ku buryo buri muntu yisanga
Ku bijyanye n'abagura amafunguro bayatwara aho bakorera
Ku bijyanye n’imyidagaduro,Tizama Bar & Restaurant bafite ibyumba binyuranye aho ukunda umupira arebera umukino runaka yahisemo kuko bafite ubushobozi bwo kwerekana imikino myinshi icyarimwe. Usibye imikino ariko kubera ubwinshi bw’ibyumba bagira byo kwicaramo kandi binini Tizama Bar & Restaurant hari naho bagusigira wiyicarira uganira n’inshuti zawe bagucurangira indirimbo zinyuranye.
Usibye ibi ariko indi mpamvu inakomeye ni uko aha ari ho honyine usanga ibyo kunywa by’ubwoko bwose kandi amasaha yose ubishakiye dore ko bakora amasaha 24/24 iminsi 7/7, ibi byakubitiraho ko ibiciro byabo biri hasi bituma abantu bashaka gusohoka Tizama Bar & Restaurant bahafata nk'aha mbere muri Nyamirambo. Tizama Bar & Restaurant ni akabari gaherereye i Nyamirambo haruguru gato ya Club Rafiki ahateganye neza neza na BK ishami ry’i Nyamirambo.
TANGA IGITECYEREZO