Danny Usengimana wari rutahizamu wa Police FC kuri ubu ni umukinnyi wa Singida United yamuguze akayabo ka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100.000.000 FRW) ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu musore mu myaka ibiri yari amaze muri Police FC ari umukinnyi ubanza mu kibuga (Titulaire), yatangiye atsinda ibitego 16 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2015-2016 aza gukomeza mu mwaka w’imikino 2016-2017 atsinda ibitego 19 anayoboye abandi muri uru Rwanda.
Ntabwo ikipe ya Police FC ibabajwe no kuba Danny Usengimana yarayisohotsemo kuko na we ubwe nta gahinda afite kuko abakinnyi bakina imbere mu gihugu ku rugero rwa 99% bose baba bafite indoto yo kujya gukina hanze y’u Rwanda kabone niyo baba bagiye muri shampiyona iri ku rwego rutazwi na buri wese.
Seninga Innocent umutoza w’ikipe ya Police FC yakunze kuvuga ko kuba Danny Usengimana agiye gukina hanze y’u Rwanda yari umutoza we, bimushimishije kuko bifite icyo bivuze ku mwuga wabo bombi.
Gusa agaruka ku hazaza h’ubusatirizi bw’ikipe ya Police FC, Seninga yagiye avuga ko nta kibazo bazagira kuko ngo uko Usengimana yazamutse n’abandi bazamuka. Uyu mutoza mu biganiro bye wumva afite icyizere kuri Biramahire Abedy umusore na we ukiri muto wagiye agaragaza ko yatsinda ibitego bikenewe mu ikipe.
Danny Usengimana ubwo Police FC yakinaga na Espoir FC ku kibuga cya Kicukiro
Wai Yeka wa FC Musanze yarangije shampiyona afite ibitego 18, Kambale Salita Gentil (Etincelles FC) atsinda 14, Nahimana Shassir (Rayon Sports) atsinda 13, Shaban Hussein Chabalala (Amagaju FC) abona 12 mu gihe Rachid Mutebi (Gicumbi FC) yasoje afite ibitego 11 cyo kimwe na Ssentongo Faruk Saifi (Bugesera FC).
Aba nibo bakabaye bavamo uwasimbura Usengimana Danny, gusa ntibyashoboka kuko ari abakinnyi bakinira ku byangombwa by’abanyamahanga mu gihe muri ganhunda za Police FC hatabamo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga.
Mu rugamba rwo gushakisha umukinnyi wizewe wasimbura Danny Usengimana, abayobozi ba Police FC bagerageje kuvugisha Ssentongo Faruk Ruhinda Saifi basanga ntarasubizwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yari yarahawe akinira ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17.
Nyuma yo kubona ko gahunda yo kugura Ssentongo ipfubye, Police FC yahise inaga ijisho hanze y’u Rwanda ngo barebe ko babonayo byibuze umunyarwanda ukinayo wagerageza gukora ibishoboka agataha izamu. Ni bwo babonye Ndaruhutse Emmanuel rutahizamu ukinira ikipe ya Vital’O mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru agera ku NYARWANDA avuga ko uyu musore avuka mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo akaba yarakiniye ikipe ya Aspor FC mu mwaka wa 2011.
Ikindi kandi nuko uyu musore ubwo yakinaga muri Aspor FC yatozwaga na Seninga Innocent ndete akaba n’umwe mu bakinnyi yakundaga cyane uburyo bakina bataha izamu.
Imurora Japhet yasohotse muri iyi kipe agana muri Eastern Sports de Hong-Kong mu Bushinwa bituma bagura Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports. Mu bandi bakinnyi bazasohoka muri iyi kipe nyamara bari basanzwe bifashishwa mu kibuga barimo: Ndatimana Robert wamaze kumvikana na Bugesera FC na Uwihoreye Jean Paul bitaremezwa neza niba azagana muri Mukura Victory Sport. Police FC kandi yamaze kumvikana byose na Iradukunda Bertrand wa Bugesera FC ndetse ari no hafi gusinya amasezerano.
Mu gihe Ndaruhutse Emmanuel yagana mu ikipe ya Police FC yaba ariwe mucunguzi w'iyi kipe ikinira ku kibuga cya Kicukiro kuko baba ari we babonamo ubushobozi bwose, nibiramuka byanze bazasubira kuri gahunda yo gukoresha abo bafite bakareba ikizavamo kuko mu bakinnyi basigaye mu Rwanda nta mukinnyi ufite ubushobozi bwo gusimbura Danny Usengimana mu gihe Police FC itarasubira kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga.
Danny Usengimana yatsinze ibitego 35 mu myaka ibiri y'imikino (2015-2017)
Ndaruhutse Emmanuel (uri mu kaziga) arashakwa na Police FC
Ndaruhutse Emmanuel ku mupira ashaka igitego cya Vital'O
Iradukunda Jean Bertrand izindi mbaraga Police FC izifashisha mu kuziba icyuho cya Danny Usengimana
Nsengiyumva Moustapha indi ntwaro Police FC izakoresha iziba icyuho cya Danny Usengimana
TANGA IGITECYEREZO