Nkuko byari byitezwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/06/2017 ni bwo Lionel Messi n'umukunzi we basezeranye kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye mu gace bombi bavukamo ka Rosalio ari naho bamenyaniye ubwo bari bafite imyaka 5 gusa y'amavuko.
Ibi birori by'akataraboneka byitabiriwe n'abantu benshi cyane harimo imiryango yabo, bamwe mu bahagarariye amakompanyi akorana na Messi mu bikorwa bitandukanye by'ubucuruzi no kwamamaza ndetse n'abakinnyi benshi b'umupira w'amaguru biganjemo abakinanye n'uyu mukinnyi mu ikipe ya FC Barcelona n'abagikinana nawe, hamwe n'abo bakinana mu ikipe y'igihugu cye cya Argentine.
Umutekano wari wakajijwe muri ibi birori dore ko hari abapolisi basaga 450 harimo n'abahoze ari abatasi mu gisirikare cya Israel(Mossad) bose bari baje gucunga umutekano.
Leo Messi n'umukunzi we Roccuzzo ubwo bageraga mu birori
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi bamaze imyaka isaga 25 bakundana
Roccuzzo yari afite agatabo k'abashyingiranwe mu buryo bwemewe n'amategeko y'igihugu cyabo aho basezeraniye aho bavuka i Rosalio mu majyaruguru ya Argentine
Abakinnyi bakanyujijeho muri FC Barcelona, uhereye ibumoso: Xavi Alonso, Cesc Fabregas, Carles Puyol ubwo bageraga ku itapi itukura hamwe n'abatambukanyi babo
Samuel Eto'o hamwe n'umugore we Georgette ni bo bashyitsi bageze bwambere ku itapi itukura
Cesc Fabregas n'umugore we baje bakurikiye Samuel Eto'o
Kuri bamwe bavuze ko byari kuba byiza iyo Leo Messi abanza kwiyogoshesha ubwanwa kugirango birusheho kuryoshya amafoto y'ubukwe, ariko we yahisemo guseruka abufite
Roccuzzo na Messi bamaze gutangazwa nk'umugabo n'umugore, aba n'ubundi basanganywe abana babiri
Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi
Umugani yari yambitswe na Rosa Clara wambitse ibyamamare nka Eva Longoria, Sofia Vergara hamwe n'umwamikazi wa Esipanye
Ubukwe ni bwiza...
Sergio Kun Aguero rutahizamu wa Manchester City n'ikipe y'igihugu ya Argentine, ubwo yageraga muri ibi birori hamwe n'umukunzi we Karina Tajeda
Abashyitsi baza mu birori
Umunya-Urguay Luis Suarez, rutahizamu wa FC Barcelona n'umugore we Sofia Balbi nabo ntibatanzwe
Umunya-Esipanye ukinira FC Barcelona, Jordi Alba hamwe n'umukunzi we Romarey Ventura
Puyol wahoze ari myugariro na kapiteni wa FC Barcelona hamwe n'umugore we Vanessa Lorenzo
Xavi nawe wabaye kapiteni wa FC Barcelona, kuri ubu akaba abarizwa muri Al Sadd nawe yatashye ubu bukwe aherekejwe n'umugore we Nuria Cunillera
Angel Di Maria ukinira PSG nawe yari yaje gushyigikira Messi bakinana mu ikipe y'igihugu ya Argentine
Sergio Busquets ukinana na Messi muri FC Barcelona nawe yari yaserukanye n'umukunzi we
Javier Mascherano (iburyo) hamwe n'umugore we Fernanda, Lavezzi (hagati) hamwe n'umukinnyi wa filimi Nicolas Vazquez
Hanze ya hoteli abanya-Argentine bari bashungereye baje kwihera amaso ubukwe bw'umuhungu wabo wabaye ikimenyabose mu isi nzima
Ifoto igaragaza bamwe mu bashyitsi bari biteguye ubu bukwe bari Di Maria n'abandi bakinnyi, yafotowe na Javier Mascherano umunya-Argentine wahoze muri Liverpool, ubu akaba ari muri FC Barcelona
Hoteli y'inyenyeri eshanu yabereyemo ubu bukwe, aho bwitabiriwe n'abasaga 250, ndetse bikaba byari bibujijwe kwinjirana telefone
Nubwo byari byavuzwe ko Gerrard Piquen'umugore we Shakira batazataha ubu bukwe, ku munota wa nyumanabo bageze i Rosalio barabutaha
Hanze ya hoteli ibendera ry'intara ya Catalonia ryari ryazamuwe
Lionel Messi na Roccuzzo ubwo bari bakiri abana bato(ibumoso) na nyuma mbere gato y'uko bakora ubukwe
Ubu Lionel Messi na Rocuzzo ni umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko
SRC:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO