Jay Z yasohoye alubumu nshya yise ‘4:44’, kuri iyi alubumu hariho indirimbo yise ‘Smile’, muri yo avuga ko nyina ari umutinganyi wari warapfukiranwe n’uko ubutinganyi bwafatwaga nk’icyaha mu minsi yo ha mbere. Nyina Gloria Carter nawe yumvikana muri iyi ndirimbo abishimangira.
Jay Z w’imyaka 48 afite abandi bavandimwe 3 ariko yavuze ko ibi byo kubyara no gushaka umugabo nyina yabikoze ari ukwiyerurutsa ndetse no kubaho mu bwihisho kuko ngo yiyumvagamo abagore bagenzi be. Yagize ati “Mama yabyaye abana bane ariko ni umutinganyi, yagombaga kujijisha igihe kinini akunda abagabo.” Akomeza ati “Yagombaga kwihisha mu kabati, akanywa imiti, sosiyete yamuteraga isoni ndetse n’ububabare yabigiriragamo bwari bwinshi birenze urugero. Narize amarira y’ibyishimo igihe wakundaga, ntacyo bitwaye yaba umugabo cyangwa umugore”
Jay Z na nyina bahishuye ko uyu mukecuru ari umutinganyi
Gloria Carter, nyina wa Jay Z nawe yumvikana mu ndirimbo mu gice gisoza avuga ati “Kubaho mu mwijima, watekereza ubwo buzima uko bumeze? Mu mwijima abantu bakubona wishimye ubohotse kuko ari byo uba ushaka ko babona” akomeza agira ati “Isi iri guhinduka baranavuga ngo ni cyo gihe cyo kubohoka ariko ubana n’ubwoba bwo kuba uwo uri we… kuba mu mwijima biba bisa nk’aho ari ahantu heza ho kuba/ntacyo bitwaye rubanda, ntacyo bintwaye ariko ubuzima ni bugufi kandi ni cyo gihe cyo kubohoka, kunda uwo ukunda kubera ko ubuzima nta wubufiteho umurage”
Jay Z asanzwe ari umwe mu bashyigikiye ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina, ashimangira ko ibyo abantu bakorera mu nzu zabo ari uburenganzira bwabo ndetse ko buri muntu afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka.
TANGA IGITECYEREZO