Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 ni bwo hategerejwe ubukwe bwa Lionel Messi n’umugore we Antonella Roccuzzo, aho uyu mukinnyi ufatwa nka karango ka FC Barcelona muri iki kinyejana, yatumiye abakinnyi bose bakinana muri iyi kipe n’abahoze bakinana, ndetse abenshi bakaba bamaze kugera muri Argentine.
Xavi, Samuel Eto'o na Carles Puyol ni bamwe mu bakinnyi ba banyabigwi bakinanye na Messi mu myaka yashize, kuri ubu bamaze kugera muri iki gihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane wa Amerika. Mu bandi bakinnyi bahageze harimo Cesc Fabregas, Sergio Bousquets, Jordi Alba, Luis Suarez n’abandi.
Bamwe mu bahageze, uhereye ibumoso mu bahagaze ni: Sergio Busquets, Jordi Alba na Carles Puyol, naho uhereye ibumoso mu bari imbere ni:Cesc Fabregas, Xavi na Samuel Eto'o(Ifoto yashyizwe kuri Instagram na Vanessa Lorenzo umugore wa Puyol)
Luis Suarez n'umuryango we na bo bahageze
Ibi birori birabera mu mujyi wa Rosalio ari naho Messi n’uyu mukunzi we Roccuzzo bavuka. Biteganijwe ko umugore wa Sergio Aguero ari we uri buririmbe indirimbo ya mbere ifungura ibi birori, aho bibera muri hoteli y’inyenyeri eshanu, ndetse aha Messi akaba yasabye abatetsi ko baza kwibanda mu gutegura amafunguro gakondo bikaba umwihariko.
Messi n'umukunzi we bamenyanye ubwo yari afite imyaka 5 gusa y'amavuko
Messi na Roccuzzo bafitanye abana babiri aribo Thiago na Mateo. Bagiye gukora ubukwe nyuma y’igihe kinini bakundana, dore ko kuva mu bwana ubwo Messi yari afite imyaka itanu bari inshuti ndetse bakuranye aha i Rosalio kugeza ubwo ku myaka 13 y’amavuko Messi yavaga muri Argentine akajya gutura muri Esipanye, ariko bakomeje kuba inshuti kugeza ubu bagiye kurushinga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Xavi, umwe mu babaye kapiteni wa FC Barcelona, ubwo yageraga muri Argentine aje gushyigikira Messi
Cesc Fabregas, Jordi Alba na Sergio Bousquets ubwo bageraga muri Argentine
Ifoto yo mu kirere ya City Center Rosalio muri Santa Fe aho ubu bukwe buri bubere
Ni muri hotel y'inyenyeri eshanu aharimo n'imikino ya casino, pisine imbere no hanze, resitorana na bar n'ibindi
SRC:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO