Muri iki gihe usanga abantu benshi bahuriza mu guhamya ko urukundo nyarwo rutakibaho, ndetse ababivuga bakabishingira ku ngero nyinshi zigaragara harimo kuba nta ngo zikimara kabiri zidasenyutse bikaba akarusho mu bihugu byateye imbere, gusa hari ingero nke z’abantu wakwigiraho ubusobanura nyabwo bw’urukundo.
Donald na Vivian Hart ni umugabo n'umugore bafite imyaka 99 y'amavuko, bakaba batuye ahitwa Grand Rapids muri Leta ya Michigan. Aba ni bamwe mu ntangarugero zikiriho mu rukundo, bakaba baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 bamaze basezeranye kubana, aho bari batumiye abo mu muryango wabo hamwe n’inshuti za hafi.
Ibi birori babyizihije ku Cyumweru gishize tariki ya 25 Kamena. Donald Hart ku bwe yabigereranyije nk’ishusho yubukwe buto bwabo dore ko byamwibukije mu 1937 ubwo yashyingiranwaga n’umukunzi we Vivian.
Umutsima bari bateguriwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 bamaze babana nk'umugabo n'umugore
Ubwo bakataga umutsima biyumviraga indirimbo “When Your Hair Has Turned to Silver” ya Perry Como, ikubiyemo ubutumwa bwiza cyane bw’urukundo aho uyu muhanzi aba aririmba avuga ko azakunda umukunzi we kugeza imvi zibaye uruyenzi.
“Ubu twamaze gushyira mu ngiro iyi ndirimbo twaririmbaga. Byabaye vuba cyane wagira ngo ni ejobundi.”, amagambo Donald Hart yatangarije ABC News, agaragaza amarangamutima ye kuri iyi ndirimbo ahagira hati “ Mu gihe imisatsi yawe izaba yabaye imvi, nzaba nkigukunda.”
Nyuma y’ibyo umugabo we yari amaze gutangaza, Vivian Hart atebya nawe yahise yibaza ikibazo ari nako yikora mu misatsi ati “Ese ubu imisatsi yanjye yabaye imvi ra?”
Yakomeje asobanura ko kuri bo umuziki ari ikintu kidasanzwe, maze bituma ibintu birushaho kuryoha kuko Donald Hart yahise amusubiriramo indirimbo "Let Me Call You Sweetheart" ya Bing Crosby.
Nari mfite akamenyero ko kuyiririmba mu ijwi rito iyo twabaga turi kugenda turi kumwe. Ni yo ndirimbo yatuje mu mutwe bwa mbere ku isabukuru yacu. Donald Hart
Aha Donald Hart yahaga ikaze urungano rwe rwari rwitabiriye ibi birori byayo
Umwuzukuruza wabo w’umukobwa witwa Andi Ripley yavuze ko yishimiye cyane kwitabira ibi birori bya bo nyuma y’ibyo bafashije umuryango wabo mu gihe cyose bamaze ku isi. Andi Ripley w’imyaka 28 y’amavuko yagize ati “Ni umwihariko ku bw’impamvu z’ibyo bakoreye umuryango mu buzima bwabo. Rero kubaha icyubahiro cyabo ku myaka yose batwakiriye mu rugo rwabo biba ari byiza cyane. Nyogokuru yakundaga kuvuga ko ari ijuru rito iyo umuryango uteraniye hamwe.”
Bamenye ibanga ry’urukundo rya bafashije kubaka urugo rukaramba…
Mugomba kumenya ko imibanire yanyu ari iy’ukuri (honest). Mugerageze gukora ibikwiye mu maso y’Imana. Ni byiza guseka muri hamwe. Kwishimisha mwembi ariko ntihagire utebya (blagues) ngo arengere kuri mugenzi we. Donald Hart
Iteka mugerageze gushyira Imana imbere mu buzima bwanyu. Muhore iteka mwiteguye gufashanya kandi no guhora witeguye kuba hafi ya mugenzi wawe. Tugira twese iminsi ya masengesho mu gitondo na ninjoro. Ntabwo twerekeza roho zacu ku biduhangayikishije. Vivian Hart
Donald Hart na Vivian bashakanye bose bafite imyaka 19 y'amavuko, none ubu bafite imyaka 99 y'amavuko
SRC: Yahoo.com
TANGA IGITECYEREZO