Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena ni bwo habaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS7, muri iki gitaramo Social Mula byarangiye atsindiye umwanya wa karindwi muri iri rushanwa nk’umuhanzi wari witabiriye bwa mbere mu mateka.
Nyuma yo kwegukana uyu mwanya Inyarwanda.com twegereye Social Mula ngo tumubaze niba koko yanyuzwe n’umwanya wa karindwi yari yabonye, maze adutangariza ko nubwo atariwo mwanya yakwishimira ariko nawo ntacyo umutwaye.
Nyuma yo kuganira n’uyu muhanzi twegereye umujyanama we Dj Theo nawe atangaza ko ntacyo umwanya Social yabonye umutwaye cyane ko ari ubwa mbere yari agiyemo. Tumubajije imbogamizi bahuye nazo uyu mujyanama wa Social Mula yatubwiye ko bahuye n’ingorane zo kutagira indirimbo zihuta nkuko iri rushanwa akenshi ribisaba bitewe n'abafana baryitabira.
Social Mula
Aha DJ Theo yatangaje ko mu gihe kiri imbere bagiye kujya bakora umuziki batekereza ko hari byinshi bishobora kubasaba gukora bitandukanye nuko byahoze bityo bakore bashyiramo n’indirimbo zihuta bazajya bakoresha mu bitaramo nk’ibi ngibi bisaba abahanzi gukoresha indirimbo zihuta.
TANGA IGITECYEREZO