Abana babiri bakomoka mu Bwongereza bombi bafite imyaka 14 baherutse gucura umugambi wo kwica umubyeyi w’umwe muri bo ndetse n’umuvandimwe we, umubyeyi bamuziza ko atari ashyigikiye ko bakundana, naho umuvandimwe we akazira ko ari we nyina yatoneshaga kurusha mukuru we.
Umwana w’umuhungu witwa Lucas Markham aherutse kwica umubyeyi w’imyaka 49 n’umukobwa we w’imyaka 13, ibi yabikoze afatanije n’umukobwa bakundana nawe w’imyaka 14, aba bishwe bakaba ari umubyeyi w’uyu mukobwa n’umuvandimwe we. Uyu mwana w’umuhungu yamaze gutanga ubuhamya muri polisi yiyemerera ko yishe aba bantu babiri.
Aba bana bikijije icyabitambikiraga mu rukundo
Mu buhamya ngo butumvikanamo kwicuza na gucye, uyu Lucas yagize ati “Ninjiye mu cyumba cya mama we, mutera icyuma ku ijosi asinziriye, mpita mupfuka umusego mu maso kugeza ashizemo umwuka” Yakomeje agira ati “Nkimara kumva ko ashizemo umwuka, ninjiye mu cyumba cya Katie (murumuna w’umukunzi we) nkeka ko namuteye icyuma ariko sinari nizeye niza niba ari we, nawe mupfuka umusego kugeza ashizemo umwuka.”
Elisabeth na Katie Edwards bishwe na Lucas afatanije na Kim
Uyu mwana kandi yemera ko ibi byose yabifatanije na Kim Edwards, umukunzi we, bishe nyina bamuziza ko atari ashyigikiye iby’urukundo rwabo ndetse ngo yaratonesheje Katie kurusha Kim. Aba bana ngo bamaze gukora ibyo byose bahise bamanuka bicara mu ruganiriro birebera filime Twilight ndetse ngo bakora n’imibonano mpuzabitsina. Ibi byose babikoze mu kwezi kwa 11 muri 2016, urukiko rukaba rwarabakatiye bombi gufunga imyaka 20.
Lucas na Kim nibo bacuze umugambi wo kwica
Abapolisi bakoze kuri iki kirego bahamije ko ibi bintu biteye ubwoba kubona abana b’imyaka 14 bategura igikorwa cyuzuye ubugome nk’icyo, by’umwihariko bagatungurwa n’uyu mwana w’umukobwa wahisemo kwica umubyeyi n’umuvandimwe we. Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo mu buhamya bw’uwo mwana w’umuhungu Lucas atagaragaza kwicuza cyangwa guterwa ubwoba n’ibyo yakoze. Kugeza ubu hatangijwe ikiganiro “Murdered by my Daughter” kivuga muri aya marorerwa aba bana bakoze.
SRC: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO