Itsinda Beauty For Ashes ryashyize hanze indirimbo nshya ryakoranye na Colombus ndetse na Dj Peruz wo muri Uganda. Ni indirimbo bise ‘Sifa’ iri mu rurimi rw’igiswahili, ikaba yagiye hanze kuri uyu wa 25 Kamena 2017.
Beauty For Ashes ishyize hanze iyi ndirimbo nshya mu gihe habura iminsi micye igakora igitaramo gikomeye izamurikiramo album nshya ya gatatu yitwa ‘Renaissance’ igizwe n'idirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi. Ni igitaramo kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 10,000Frw muri VIP ndetse na 5000Frw mu myanya isanzwe.
UMVA HANO 'SIFA' YA BEAUTY FOR ASHES FT COLOMBUS & DJ PERUZ
Muri iki gitaramo cyiswe 'Renaissance Live concert', Beauty For Ashes izaba iri kumwe n'abahanzi barimo Aime Uwimana na Adrien Misigaro uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu iri tsinda rya Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock rigeze kure ryitegura iki gitaramo.
Adrien Misigaro ni umwe mu bazafatanya na Beauty For Ashes
UMVA HANO 'SIFA' YA BEAUTY FOR ASHES FT COLOMBUS & DJ PERUZ
TANGA IGITECYEREZO