Kigali

UBUHINDE: Inzovu yakamejeje ibirandura imodoka ibyari ibirori bihinduka induru –VIDEO&AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/06/2017 8:05
0


Mu Majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde ahitwa Thrissur mu gace ka Kerela ubwo bamwe mu baturage baho bari mu birori by’iserukiramuco ryo muri ako gace batunguwe n’inzovu yabinjiranye yariye karungu ikaza isatira imodoka yari iri hafi aho ndetse irayibirandura inahutaza moto yari iyegereye.



Iyi nzovu ishobora kuba itarabashije kwihanganira ubushyuhe n’urusaku rwari ruri muri ibi birori dore ko ubwo yavumbukaga byari bigeze aho bishyushye.

It is not clear what sparked the elephant's rage at the Ambalapura festival in Thrissur, Kerela

Iyi nzovu yari ifite umujinya n'amahane menshi

Abaturage bakimara kubona ako kaga bahise batangira kwiruka bahunga iyi nzovu yari yakamejeje nyuma yo gucika uwari usanzwe ayicunga. Gusa nyuma gato yaje gutuza ndetse uyishinzwe abasha nawe kuyisubiza ku murongo itaragira ibindi byinshi yangiza muri ako kanya.

Kanda hano urebe uko byari bimeze 

SRC:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND