Kigali

KIGALI: UNHCR na MIDIMAR bizihije umunsi mpuzamahanga w’impunzi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/06/2017 11:35
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017 ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR) ukorera mu Rwanda ryateguye umugoroba wo kwizihiza uyu munsi hamwe na guverinoma y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR.



Uyu muhango wabereye muri Marriot hotel, kikaba ari kimwe mu bikorwa byateguwe muri uyu mwaka mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza uyu mpunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi aho wanizihijwe mu nkambi zose z’impunzi uyu munsi ndetse hategurwa ibindi bikorwa ku mpunzi ziba mu mujyi wa Kigali na Huye ku nsanganyamatsiko yo kwigira.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Saber Azam uhagarariye UNHCR, minisitiri w’ imicungire y'ibiza no gucyura impunzi Serafine Mukantabana hamwe n’abandi bayobozi muri guverinoma, Erica Barks-Ruggles ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda hamwe n’abandi ba dipolomate, abahagarariye Loni n’imiryango nterankunga itegamiye kuri Leta.

Nubwo kenshi impunzi zibaho mu buzima bugoye, umubare munini w’impunzi barashoboye, barasobanutse kandi bafite intego ndetse bashobora guhaguruka bagatanga umusanzu kuri bagenzi babo bakanafasha ibihugu byabakiriye, ikindi natwe tugomba kububaha no kubahugura.” Saber Azam uhagarariye UNHCR

Saber AzamSaber Azam ageza ijambo ku mbaga yari iteraniye muri Marriot hotel

Buri mwaka, UNHCR yizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi ku isi hose hagamije ahanini kuvuganira miliyoni z’impunzi zikwirakwiye hirya no hino ku isi zagiye zisiga ingo zabo n’ibihugu kubera ibibazo by’intambara, amakimbirane, inzara, ubukene, kubura imirimo n’ibindi. Muri uyu mwaka mu Rwanda UNHCR mu kwizihiza uyu munsi yazirikanye abantu bagera ku bihumbi 170(170,000) bari mu nkambi esheshatu z’impunzi mu gihugu no mu duce tw’imijyi, aho mu gusoza ibikorwa by’uyu munsi bahuriye muri uyu mugoroba watewe inkunga na Kigali Marriott Hotel.

Twe nka Kigali Marriott dutewe ishema no gushyigikira no kwifatanya na UNHCR na MIDIMAR mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, hazirikanwa impano, ubumenyi n’umusanzu w’impunzi.” Ms. Vanessa Delgado, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Marriott

Muri uyu muhango wabereye muri Marriot hotel hamuritswe ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b’impunzi, abafite ubucuruzi batangije ubu bakaba bari ku rwego rwiza rwo kugeza ibikorwa byabo ku isoko ryo mu Rwanda n’isoko mpuzamahanga muri rusange.

Nyuma y’uko ababyinnyi gakondo bakomoka muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo, umwe mu bana b’impunzi ukomoka muri Congo witwa Dogon Nshimiyimana yatanze ubuhamya ku buzima bwe mu nkambi ya Gihembe, ndetse anagaragaza indoto ze nyuma yaho ubu yemerewe gukomereza ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza ya New York University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Saber AzamDogon Nshimiyimana hagati ya Saber Azam uhagarariye UNHCR na minisitiri Serafine Mukantabana

Mu ijambo rya ambasaderi Barks-Ruggles yibukije impunzi ko cyo kimwe na Dogon bashobora kugera kure bakaba bafashe imiryango babarizwamo ndetse bakaba banarenga urwo rwego bakagira uuhare mu gufasha abatuye isi bose.

“ Duharanira kubatera inkunga no kubafasha mu buryo tekinike no mu bundi buryo butandukanye bufasha ibihugu nk’u Rwanda biba byakiriye impunzi nko ku borohereza kugera ku mashuri, ubuvuzi, kubona akazi mu gihugu kugirango impunzi zibe nazo zakwifasha, zifashe imiryango yabo, banategure birushijeho ahazaza habo.” Barks-Ruggles

Muri uyu muhango kandi izindi mpunzi zagaragaje icyo zishoboye ni impunzi z’abarundi zibarizwa mu nkambi ya Mahama aho bigaragaje batambuka mu ngendo y’abamurika imideri nkuko babyerekanye ku nshuro ya mbere mu byumweru bishize ubwo bagaragara muri Kigali Fashion Week.

Ibi birori byasojwe n’umuhanzi w’umuhinde Mr. Suhail Zargar wafatanije na Machal Band yo mu Rwanda mu kuririmba indirimbo bakoze mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Azam uhagarariye UNHCR yasoje ashimira u Rwanda uburyo rwakira impunzi anashimira impunzi zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ati “ Ntabwo dushobora kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi tudashimiye  ibihugu byakira impunzi, by’umwihariko ibihugu nk’u Rwanda bigerageza kwihanganira ibibazo by’ubutaka bagakomeza guha ikaze impunzi bakanabinjiza muri gahunda y’iterambere ry’igihugu. Ariko kandi muri uyu mwanya turanazirikana tukanashimira uruhare impunzi zigira mu iterambere ry’igihugu.”

Saber Azam

Saber Azam hamwe n'impunzi z'abarundi ziba mu nkambi ya Mahama, zikaba zaraninjiye mu mwuga wo kumurika imideri

Saber AzamSaber Azam hamwe n'itsinda ryaturutse mu Buhinde rije gufasha impunzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND