Kigali

Yatunguwe no kwibaruka umuhungu nyuma y’imyaka 50 havuka abakobwa gusa mu muryango

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/06/2017 18:15
0


Mu gihe Dara Crouch yari yiteguye kubyara umwana w’umukobwa, uyu mubyeyi yatunguwe bikomeye no kubona yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 50 yari ishize nta muntu wo mu muryango we ubyara abahungu.



Ingo zimwe na zimwe akenshi zikunda kujya kwibaruka zarasuzumishije zizi neza igitsina cy’umwana bityo bakamwitegura neza ku buryo buhagije, mu gihe hari abandi baba bashaka kuzatungurwa ku munota wa nyuma n’umwana bazabyara. Dara Crouch we yari yizeye neza kubyara umukobwa kuko ariko mu muryango wabo bari bamenyereye mu myaka 50 yose.

"Natangiye guhangayika kuko ntari narigeze na rimwe mbana n’umwana w’umuhungu ndetse ntanubwo narinzi ikintu na kimwe mu bijyanye no kumurera. Igihe umufasha w’umubyaza yamunyerekaga naratunguwe bikomeye."Dara Crouch aganira n’urubuga rwa Popsugar.

Gafotozi wafashe amafoto ya Dara Crouch bakimuzanira umwana yatanze ubuhamya bw’uburyo uyu mugore yarizwaga n’ibyishimo no gutungurwa bikomeye ku bwo guhindura amateka y’umuryango we akabyara umuhungu ndetse na we ubwe kwihangana byaramunaniye araturika aririra inyuma ya camera.

Ati “Ubwo Dara yandebaga, nafashe ifoto y’uko yari ameze n’ibyiyumviro yagize. Nari nzi neza uguhangayika tuba dufite iyo umwana wacu wa kabiri agiye kuvuka. Nanjye naraturitse ndirira inyuma ya camera.”

SRC:7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND