Umukunzi w’umuhanzi Jennifer Lopez,Alex Rodriguez yatangaje impamvu ituma urukundo rwabo rugenda rukomera aho kugabanuka.
Uyu mugabo yavuzeko birengagiza ku kuba imirimo yabo ibagira abantu bahora bahuze,ahubwo bo bagashaka impamvu yatuma bahora bari kumwe. Ibi abitangaje nyuma y’urugendo baherutse gukorera mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Numa y’uko aba bombi batangiye gukundana muri Werurwe 2017, bafite ibintu by’ingenzi bagenderaho bityo urukundo rwabo rukagenda rukomera uko iminsi igenda ihita. Alex Roriguez yongeyeho ko abana babo babana neza,ndetse no kuba bombi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo,bafite imyaka isaga mirongo ine ari ibintu bibafasha cyane.Inkuru dukesha urubuga Justjared ivuga ko Alex Rodriguez avuga ko yasanze Jennifer Lopez ari we mwene muntu mwiza yabonye ubaho muri iyi si mu bo yahuye nabo bose mu buzima bwe.
Alex Rodriguez uri mu rukundo bikomeye na Jennifer Lopez
TANGA IGITECYEREZO